issa
Umutoza wa Marine FC yagaragaje impamvu bifuza amanota atatu imbere ya Rayon Sports

Nov 1, 2025 - 10:55
 0

Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi yatangaje ko akunda gukina n’amakipe makuru ndetse ko bifuza kubona amanota atatu imbere ya Rayon Sports kuko ntayo baheruka

Kuri iki cyumweru tariki 31 Ukwakira 2025, saa cyenda z’amanwa, Rayon Sports izakina na Marine FC mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona uzabera kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Ni umukina ukomeye cyane kuko mu mukino ubanza umwaka ushize, waragiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2. Ni umukino utajya worohera Rayon Sports nubwo Marine FC yaba itari mu bihe byiza nkuko yatangiye shampiyona uyu mwaka.

Mu kiganiro n’itagazamakuru, umutoza wa Marine FC Yves Rwasamanzi, yatangaje ko bifuza amanota atatu kuri uyu mukino bitewe nuko badaheruka kubona intsinzi mu mikino ibiri ya Shampiyona baheruka gukina.

Yagize ati " Ni umukino twifuza kubonamo amanota atatu kuko tumaze imikino ibiri dutsindwa kandi tuba tunakinira mu rugo, imbere y'abakunzi bacu n'abayobozi bacu. Turifuza ko twakwitwara neza kugira ngo tubashe gukomeza umurongo twiyemeje."

Uyu mutoza yakomeje agaragaza ko Marine FC kubera Politike yabo yo kuzamura impano bahora bifuza gukina n’amakipe makuru ndetse we nk’umutoza ahora yifuza gukina nayo igihe cyose.

Yagize ati "Ntitaye ku biva mu mukino, nta kintu kinshimisha nko gukina n'amakipe makuru. Iyaba ahubwo twakinaga buri munsi. Twe turi ikipe irera, izamura abakinnyi benshi, kandi tubatoza kuba abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru."

Ku ruhande rwa Rayon Sports irimo kwitegura kuza I Rubavu gukomeza imyiteguro y’uyu mukino, ariko kandi ubuyobozi nk’ibisanzwe bwasezeranyije abakinnyi guhabwa agahimbazamusyi gatubutse.

Rayon Sports iheruka gutsinda imikino ibiri ya Shampiyona byatumye ubu iba yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, naho Marine FC imikino ibiri iheruka yose yarayitsinzwe ndetse ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 6.

Umutoza wa Marines FC yasobanuye impamvu yanyagiwe na APR FC ibitego 6-0 |  IGIHEYves Rwasamanzi arifuza amanota atatu imbere ya Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza wa Marine FC yagaragaje impamvu bifuza amanota atatu imbere ya Rayon Sports

Nov 1, 2025 - 10:55
Nov 1, 2025 - 11:33