issa
Australia: Uwabaye minisitiri yakatiwe imyaka itanu azira gusambanya abagabo

Nov 1, 2025 - 11:07
 0

Umugabo witwa Gareth Ward wabaye umudepite muri Australia yahamijwe icyaha cyo gusambanya ku ngufu abasore babiri ahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Gareth Ward w’imyaka 44 yafunzwe muri Nyakanga 2025, ubwo urukiko rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo gusambanya ku gahato umusore mu 2013 n’undi yasambanyije mu 2015.

Uyu mugabo yahagarariye agace ka Kiama mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2011. Yeguye ku mwanya wa minisitiri w’ishyaka Liberal Party ubwo ibirego byari bitangiye gukwirakwira ariko yanga kwegura ku mwanya w’umudepite, yongera gutorwa mu 2023. 

Uyu mugabo Azamara muri gereza imyaka itatu n’amezi icyenda abone kwemererwa gusaba gufungurwa by’agateganyo. 

Umucamanza yavuze ko ibikorwa by’uyu mugabo ari ibya kinyamaswa, bityo ko igihano yahawe kigamije kwereka abandi batekereza nka we bazajya bahabwa ibihano biremereye cyane.