issa
Nigeria: Tinubu agiye gukoresha imbaraga atigeze akoresha mu guhangana na Boko Haram

Mar 17, 2026 - 19:20
 0

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, uri mu bihe bitamworoheye na gato bitewe n’iyicwa ry’abantu bakomeje kuburira ubuzima mu bitero bikomeje kugabwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye by’igihugu, yatangaje ko Leta ya Nigeria igiye gukoresha imbaraga zirenze izindi zose yakoresheje mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Ibi Perezida Bola Tinubu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, avuga ko Nigeria igiye gukoresha imbaraga zirenze izindi zose yigeze gukoresha mu guhashya imitwe yitwaje intwaro, anihanganisha imiryango yaburiye ababo mu bitero byagabwe n’umutwe witwaje intwaro ku wa 16 Werurwe muri Leta ya Borno.

Yagize ati “Twabuze ubuzima bw’abantu benshi, n’ibihe bitoroshye turimo ni yo mpamvu twifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Borno. Ubu icyo twizeza abaturage ni umutekano kuko turi gukora ibishoboka byose mu kongera imbaraga tutigeze dukoresha kugira ngo duhashye burundu imitwe yitwaje intwaro.”

Amakuru ahari avuga ko muri icyo gihugu cya Nigeria, kuri uyu wa mbere ku mugoroba ushyira ku wa Kabiri, mu isoko riherereye muri Leta ya Borno, hagabwe igitero cy’amasasu yagabwe n’umutwe witwaje intwaro ingabo za Nigeria zise Boko Haram, gihitana abarenga 23 mu gihe abarenga 100 bakomeretse.

Ingabo za gisirikare za Nigeria zatangaje ko habayeho urujijo rukomeje mu iraswa ry’icyo gitero bitewe n’uko ngo abarwanyi ba Boko Haram babanje kwivanga mu baturage bakinjirana mu isoko bambaye imyenda isanzwe, nyuma bakagaba icyo gitero ubwo barimo basohoka.

Ibi bibaye mu gihe muri Nigeria hari abakomeje kunenga cyane ingabo za Amerika zirenga 600 ziri muri icyo gihugu ariko zikaba nta cyo ziri gufasha abatuye icyo gihugu. Ibyo Leta ya Amerika yavuze ko ntaho bihuriye, kuko ngo izo ngabo ziriyo mu rwego rwo guhugura abasirikare n’abapolisi gusa, bitandukanye no kurwana zihangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Leta ya Nigeria yijeje abatuye b'iki gihugu impinduka mu mutekano, uretse ko benshi bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X na Facebook, banenga Perezida, Bola Tinubu, kutita ku mutekano w’abagituye.

Mar 17, 2026 - 20:03