Nyakabanda: Yagiye gushyira umuriro muri cash Power ze atungurwa no gusanga bazicucuye
Umugore w'abana babiri utuye mu Mudugudu wa Kamwiza, Akagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yaguze umuriro akoresheje telefone ye ngendanwa, agiye kushyira muri cash power ze abyiri atungurwa no gusanga bazimwibye.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2026.
Uyu mugore witwa Uwera ufite akabari ku muhanda w'amabuye ugana ku kigo Iwacu ku Kabusunzu, yabwiye UKWELITIMES, ko cash power ze ebyiri zimukanwa bazimyibwe mu gicuku.
Yavuze hari umugabo wari wabanje kumugira inama yo gushyira itara ahantu cash power ze ebyiri zabaga ndetse yatunguwe cyane no kubyuka agasanga bazimyibye.
Yagize ati " Yarambwiye ngo hano cash power ubona zari ziri nzahashyire itara none mu gitondo ndaje ngiye gushyiramo umuriro nsanga bazibye."
Yakomeje avuga ko akeka ko uwamuburiye gushyira itara aho izo cash power nto zimukanwa zari ziherereye ari we ushobora kuba yazibye.
Ati " Uwo nkeka wazinyibye asanzwe ari umutekinisiye ariko biragoye kubimuhamya ntamwiboneye gusa si ubwa mbere kuko n'ejo bundi baraje banyiba icyapa cyariho nimero iharanga cyari cyarashyizwe hano ku nzu."
Uyu mugore yagiriwe inama n'abaturage bagenzi be yo kumenyesha ubuyobozi ikibazo yaguye nacyo, ariko avuga ko adashobora kubikora kuko ntacyo bwabikoraho.
Ati " Ntabwo najyayo kuko nzi neza ko ntacyo byamvasha, ujyayo bakagusiragiza ngo jya kuri RIB reka ndashaka izindi."
Abatuye muri aka gace babwiye UKWELITIMES ko bugarijwe n'abajura.
Uwitwa Habiyambere Patrick yagize ati " Abajura hano babaye benshi cyane ku buryo nta muntu ugipfa no kwanika imyenda ngo ayive imbere kubera ko bahita bayiba."
UKWELITIMES, yagerageje guhamagara kuri telefone ubuyobozi bw'uyu Murenge wa Nyakabanda kugira ngo buyibwire icyo buri gukora mu gukemura iki kibazo cy'ubujura buvugwa muri aka gace ariko ntibwabasha kuboneka.
Yibwe Cash Power nto ebyiri zimukanwa

Kinyarwanda
English
Swahili








