issa
FERWAFA yemeye kuzongera gutora Gianni Infantino

May 1, 2026 - 10:22
 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rishyigikiye Gianni Infantino kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa FIFA mu gihe cya manda ya 2027–2031.

Ibi FERWAFA yabishyize ahagaragara ku munsi w’ejo hashize tariki 30 Mata 2026, ubwo Abayobozi barimo Shema Fabrice, Bonnie Mugabe n’abandi baturutse hano mu Rwanda bitabiriye inama y’inteko rusange ya 76 ya FIFA.

Perezida wa FERWAFA,  Shema Fabrice, yatangaje ko mu gihe Gianni Infantino yari umuyobozi wa FIFA, umupira w’amaguru wageze ku bintu bikomeye ndetse akorera mu mucyo.

Yagize ati “ Mu buyobozi bwe, umupira w’amaguru wageze ku iterambere rikomeye mu bijyanye n’iterambere rusange, gukorera mu mucyo no kwita kuri bose nta vangura.”

Yakomeje avuga ko FERWAFA yemera ko gukomeza mu cyerekezo cya Infantino ari ingenzi mu gukemura ibibazo n’amahirwe bizahura n’umupira w’amaguru mu gihe kiri imbere, ndetse no gukomeza amavugurura ari gukorwa ubu.

FERWAFA ivuga ko yiteze ko umupira w’amaguru ku isi uzakomeza gutera imbere mu gihe Gianni Infantino agikomeje kuyobora.

Gianni Infantino akomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura umupira w’amaguru no mu bihugu biri mu nzira y’iterambere birimo n’u Rwanda. Uyu muyobozi aheruka kwemerera u Rwanda ibibuga 30 bikoze neza bizafasha mu kuzamura umupira w’amaguru mu bakiri bato.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FERWAFA yemeye kuzongera gutora Gianni Infantino

May 1, 2026 - 10:22
May 1, 2026 - 10:24