Harimo n'abakobwa! Lamine Yamal yasohoye amashusho y'ibyo yakoze yujuje imyaka 18 (VIDEO)
Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yasohoye amashusho ubwo yari mu birori byo kuzuza imyaka 18 y'amavuko.
Ni amashusho yagiye hanze kuri uyu wa mbere tariki 14 Nyakanga 2025. Aya mashusho yaje aherekeje amafoto yagiye hanze mbere arekuwe na Lamine Yamal ubwe kuko kwinjiza telephone mu kirori ntabwo byari byemewe.
Lamine Yamal yujuje imyaka 18 tariki 13 Nyakanga 2025. Ni nacyo gihe uyu musore yizihije iyi sabukuru ye y’amavuko mu buryo bwateguwe mu ibanga.
Muri aya mashusho yagiye hanze, hagaragaramo abakinnyi bakina na Lamine Yamal muri FC Barcelona barimo Robert Lewandwisky, Gavi ndetse n’abandi.
Muri iki kirori hagaragaramo kandi amashusho y’abakobwa benshi ariko kandi hakaba harimo n’abandi basore b’inshuti za Lamine Yamal ariko biganjemo ibyamamare.
Lamine Yamal yaryohewe n'isabukuru ye y'imyaka 18


Kinyarwanda
English
Swahili









