Kwihorera ntabwo bidukundiye ariko APR FC ntabwo itashye yishimye! KNC yatangaje
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ashimira abasifuzi ariko yemeza ko kwihorera yashakaga atabigezeho nk’uko yabyifuzaga.
Ku wa gatanu tariki 14 werurwe 2025, ikipe ya Gasogi United yakinnye umukino n’ikipe ya APR FC urangira ikipe zombi zinganyije 0-0.
Ni umukino ikipe ya Gasogi United yaje gukina ishaka kwihorera kubera ibyo yakorewe n’abasifuzi ubwo bahuraga na APR FC mu gikombe cy’Amahoro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru KNC, yatangaje ko ashimira abasifuzi kuko bitwaye neza muri uyu mukino ariko avuga ko nubwo bagize amahirwe macye bakavunikisha ariko ntacyo byabatwaye kuko bakomeje gukina neza..
Yagize ati “Ni umukino wari mwiza, warimo ishyaka ku mpande zombi. APR FC ni ikipe yashakaga kurara ku mwanya wa mbere, Gasogi United yo byari ukwihorera kuko igikombe cy’Amahoro cyaratubabaje cyane. Reka nshimire abasifuzi bitwaye neza cyane. Nubwo twebwe twagize amahirwe macye, kapiteni wacu akavunika ariko twakomeje turasatira tubona n’amahirwe.”
KNC yavuze ko kwihorera bitagenze neza ariko yemeza ko atari bibi kuko na APR FC itashya itishimye.
Yagize ati “ Ntabwo twihoreye neza ariko nanone ntabwo ari bibi kuko na APR FC nayo itashye itishimye kuko niyo ibabaye kurusha twebwe.”
Mbere y’uyu mukino KNC yari yatangaje amagambo akomeye ariko yibanda kubasifuzi ndetse FERWAFA iza ku mwumva uwo atifuzaga ntibongera kumubaha kuko uyu mukino wayo wasifuwe na Twagirumukiza Aboudul Karim ndetse yitwaye neza cyane.
Ikipe ya APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 42 naho ikipe ya Gasogi United yo yagize amanota 26 ijya ku mwanya wa 8.


Kinyarwanda
English
Swahili









