Kanye West yashotoye Kendrick Lamar

Kanye West yashotoye Kendrick Lamar

Mar 15, 2025 - 09:19
 0

Umuraperi Kanye West yashotoye mugenzi we Kendrick Lamar udapfa kwisukirwa, aho yamwibasiye ahereye kuri album ya Playboi Carti uyu muraperi yagaragayeho.

Nyuma y'uko umuraperi Playboi Carti ashyize hanze album yise “I Am Music,” umuraperi Kanye West (Ye) yagaragaje ko atishimye na gato kuba iyo album igaragaraho Kendrick Lamar.

Mu butumwa yanyujije kuri X , Kanye West yashimangiye ko nubwo Kendrick Lamar ari umuhanzi mwiza, ariko rwose atari akwiye kugaragara kuri iyi album.

Mu magambo ye ati:"Sinkunda umuziki wa Kendrick Lamar. Nibyo azi kurapa neza, ariko sinarinkeneye kumubona ku muzingo wa Playboi".

Abantu benshi bahise bibaza niba Kanye West ashaka guhangana na Kendrick Lamar, dore ko Drake yabigerageje akahasebera cyane. 

Mu mwaka washize, nibwo Drake ya Lamar bateranye amagambo biciye mu ndirimbo zitandukanye, ariko birangira Kendrick Lamar amugaritse biciye mu ndirimbo zirimo 'Not Like Us' yaje gukundwa n'abatari bake.

Hagati aho, iyi album ya Playboi Carti yagiye hanze ku wa 13 Werurwe yari itegerejwe n'abatari bake, dore ko yayiteguje kera. Iriho indirimbo 30 yakoranye n'abahanzi batandukanye. 

Harimo indirimbo Eshatu yakoranye na Kendrick Lamar arizo  “Good Credit,” “Mojo Jojo” na “Backd00r.”

Iyi album kandi iriho abandi bahanzi nka Travis Scott, The Weeknd, Skepta, Future, Lil Uzi Vert, Ty Dolla Sign na Young Thug. 

Kanye West yashotoye Kendrick Lamar

Mar 15, 2025 - 09:19
Mar 15, 2025 - 12:29

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.