Sandrine Mucyo mu mikoranire n’umunyemari Albert Supply (Video)
Umuhanga mu bijyanye no kumurika imideri, Mucyo Sandrine washinze Ssanduina Ltd itegura The Stage Fashion Showcase yatangiye imikoranire y’igihe kirekire n’umunyemari Albert Nsengiyumva. Ni imikoranire ishingiye ku kumurika imyambaro ikorwa na Albert Supply, uruganda rukora imyambaro idoderwa mu ruganda ruri I Masoro mu cyanya cyahariwe inganda.
Abamurika imideri basaga 21 batoranyijwe mu barenga 30 bitabiriye ‘Casting’yabaye ku itariki 26 Kamena 2025, igikorwa cyabereye kuri Oasis Park Apartement. Ni igikorwa cyari kigamije kureba abazambara imyambaro yadozwe na Albert Supply (A/S).
Imyambaro y’abagore n’abagabo yamurikiwe abantu bari bahawe ubutumire’Invitation’ mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku itariki 28 Kamena 2025.
Imikoranire hagati ya Albert Supply na Mucyo Sandrine igamije guteza imbere ibijyanye no kumurika imideri herekanwa imyambaro yadodewe mu Rwanda kandi yambarwa na buri wese.
Mucyo Sandrine yabwiye UKWELITIMES ko igihe kigeze abashoramari bakizerera mu bamurikamideri kugirango habeho kuziba icyuho kimaze imyaka myinshi. Ati”Twabayeho twifuza abafatanyabikorwa mu bijyanye no kumurika imideri.
Albert Supply ni umunyemari w’umudozi w’umuhanga cyane kandi yaje ari igisubizo kuko abanyarwanda bakeneye kumenya ibikorerwa mu Rwanda binyuze mu bamurikamideri bacu”.
Umunyemari Albert Nsengiyuma umaze imyaka myinshi mu mwuga w’ubudozi bwa kinyamwuga yabwiye UKWELITIMES ko ikibazo kiri mu Rwanda ari abadoda imyambaro idafite epfo na ruguru kandi bakayihenda.
Ati”Iyi myenda urayibona ko ari myiza kandi idoze neza. Si ngombwa kujya kugirira mu Bushinwa, I Burayi n’ahandi kuko uruganda rwanjye rufite ubushobozi bwo kwambika abanyarwanda bose kandi ubushobozi burahari”.
Igikorwa cyo kumurika imyambaro ya Albert Supply kitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abashoramari n’abandi bambikwa n’uwo mudozi kuva yakwinjira mu bijyanye n’ubudozi kugeza ubu.
Ni umwe mu bashoramari bazi kudoda dore ko yambitse abaperezida, abaminisitiri, abambasaderi batandukanye mu bihe bitandukanye nk’uko abyivugira ariko bamwe mu bari bahari nka Bernard Makuza uri mu bitabiriye iryo murikamideri ryabereye Kigali Convention Centre babitanzemo ubuhamya.
Kumurika imyambaro usibye kuba byerekana imyenda mishya myiza igezweho, binatanga akazi ku bamurikamideri bitewe n’uko bahemberwa kumurika iyo myambaro.
Umunyemari Albert Nsenguyumva yinjiye mu mikoranire na Sandrine Mucyo, bagamije guteza imbere Abamurikamideri binyuze muri Albert Supply (A/S)
">REBA IKIGANIRO NA SANDRINE MUCYO UTEGURA THE STAGE FASHION SHOWCASE


Kinyarwanda
English
Swahili









