Umuryango wa R.Kelly wamuteye umugongo
R.Kelly aho ari muri gereza yasutse amarira ku bwo kumara umwaka nta muntu wo mu muryango we aca iryera.
Muri Gashyantare 2023, R. Kelly yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 muri gereza ya Chicago ku byaha byo gufata abana amashusho y'urukozasoni no kubashuka bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina.
Mu mwaka wabanjirije uwo, yari katiwe igifungo cy'imyaka 30 azira ubujura n'icuruzwa ry'abantu bishingiye ku gitsina.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2019. Mu 2023, Joanne Kelly umukobwa we wamureze kumufata ku ngufu.
Duhereye ku kuba R. Kelly yarafashe ku ngufu umwana yibyariye, nta gushidikanya ko abo mu muryango we bashobora kumutera umugongo kuko atababereye imfura.
Aho ari muri gereza kandi yanababajwe no kuba hari abo yagiriye neza akabaha igishoro cy'ubucuruzi bagatunga bagatunganirwa nyamara umwaka ukaba wirenze nta n'umwe umusura.
Nubwo bamuteye umugongo, aho afungiye ari gukora imirimo irimo ubukanishi,guteka n'indi mu rwego rwo kwirinda kwigunga kuko yazicwa n'agahinda.
Muri Kamena 2025,Beau Brindley umunyamategeko wa R.Kelly yatakambiye Perezida Trump amusaba ko yamubabarira kuko hari abafite umugambi wo kumwicira muri gereza.
Ni icyifuzo kijya guhura n'icy'abunganira P Diddy nabo bifuza ko Trump yabohora imfungwa bunganira yakatiwe amezi 50.


Kinyarwanda
English
Swahili









