Bamako na Washington mu ntambara ya VISA
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zazamuye ikiguzi cya VISA kuri $5000-15000 ku bo muri Mali. Ku rundi ruhande ariko Leta Mali nayo yanze kuripfana izamura ikiguzi cya VISA.
Perezida Donald Trump nyuma y'uko Leta ya Mali yanze kwakira abimukira boherejwe n'Amerika, Trump yahise azamura ikiguzi cya VISA ku bo muri Mali bifuza kujya muri Amerika.
Hari insigamugani ivuga ko 'Akebo kajya iwa mugarura' nibyo Leta ya Mali yakoze mu gusubiza Trump ko abanyamerika bifuza VISA zo gutembera n'iz'ubucuruzi basabwa kwishyura $10,000.
Ni ikiguzi kije nyuma y'uko Amerika nayo ishyizeho ikiguzi cya $5000-15000 ku bo muri Mali bifuza kujya muri Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









