Generali Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi
Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda (UPDF), General Kainerugaba Muhoozi ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, aho ku ikubitiro yakiriwe n'umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarak Muganga.
General Muhoozi yageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, yakirwa na mugenzi we General Mubarak Muganga, rukaba ari urugendo rwitezwemo ibiganiro bitandukanye birebana n'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi.
Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa bidasnzwe, aherutse gutangaza ko ari guteganya gusura ingabo z'u Rwanda, yongeraho ko u Rwanda na Uganda ari Abavandimwe.
Mu biganiro ateganya kugirana n’ubuyobozi bwa RDF harimo ibizagaruka ku kurushaho kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare n’ingingo zirebana n’umutekano wo mu Karere ibihugu byombi bihuriramo.
Uyu musirikare mukuru udahwema kugaragaza urukundo akunda u Rwanda, yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2024, ubwo yitabiraga ibirori byo kurahira ku mukuru w'Igihugu , Perezida Paul Kagame.


Kinyarwanda
English
Swahili









