Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wamaganye ishimutwa rya perezida wa Venezuela
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’ibiri kubera muri Repubulika ya Bolivariya ya Venezuela, aho havugwa amakuru akomeye ajyanye n’ishimutwa rya Perezida w’icyo gihugu, Nicolás Maduro, ndetse n’ibitero bya gisirikare byagabwe ku nzego z’igihugu.
Mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango, AU yongeye gushimangira ko yiyemeje byimazeyo kubahiriza amahame shingiro agenga amategeko mpuzamahanga, arimo kubaha ubusugire bw’ibihugu, uburenganzira bwabyo ku butaka bwabyo, ndetse n’uburenganzira bw’abaturage bwo kwigenga no kwifatira ibyemezo, nk’uko biteganywa n’Igicumbi cy’Umuryango w’Abibumbye.
AU yagaragaje ko gushyira imbere ibiganiro, gukemura amakimbirane mu mahoro, no kubaha inzego zemewe n’itegeko nshinga ari byo byafasha mu gukumira intambara n’umutekano muke. Yashimangiye ko ibi bigomba gukorwa mu mwuka w’ubuvandimwe, ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’ibihugu.
Uyu muryango kandi wagarutse ku kuba ibibazo by’imbere mu gihugu Venezuela ihanganye nabyo bigoye, ushimangira ko bitashobora gukemurwa mu buryo burambye hatabayeho ibiganiro bya politiki bihuriweho n’Abanyavenezuela ubwabo, nta gitutu kivuye hanze.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko uhagaze hafi y’abaturage ba Venezuela, unashimangira ko uzakomeza gushyigikira amahoro, ituze n’icyubahiro hagati y’ibihugu n’uturere dutandukanye ku Isi.
Mu gusoza, AU yahamagariye impande zose bireba kwitwararika, kwirinda gukomeza amakimbirane, no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, mu rwego rwo gukumira ko umutekano w’akarere wazamba no kurinda amahoro n’ituze rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









