Perezida Kagame yahuye n’Umujyanama wa Perezida wa Amerika, baganira ku gushimangira amahoro mu Karere
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, baganira ku bikorwa byo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Amakuru y’iyi nama yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, babinyujijwe ku rubuga rwa X. Ubutumwa buvuga ko ibiganiro byibanze ku muhate ukomeje gushyirwa mu guharanira amahoro arambye n’umutekano mu Karere, ndetse n’uburyo u Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye muri urwo rugendo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze igihe ari umwe mu bahuza bakomeye mu bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu rwego rwo gufasha kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibihugu bimaze igihe bitarebana neza.
Ku wa 27 Kamena 2025, ku buhuza bwa Amerika, i Washington D.C hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Aya masezerano afite intego yo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, gukuraho umwuka w’intambara no gushyiraho uburyo bushya bwo gukorana hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano anasaba impande zombi kubaha ubusugire bw’ibihugu, guhagarika imirwano, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, no gufasha mu kuyisubiza mu buzima busanzwe. Harimo kandi ishyirwaho ry’itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gahunda yo gufasha impunzi gutaha, ndetse no gushyigikira ubutumwa bw’ingabo za Loni ziri muri RDC.
Ibihugu byombi byiyemeje kandi kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umaze imyaka myinshi ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo. Inama y’itsinda rishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, yabaye ku nshuro ya gatatu, yemeje ko ibikorwa bya gisirikare bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro bizatangira muri uku kwa cumi, 2025.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kurandura burundu FDLR bizatangira hagati ya tariki ya 21 na 30 Ukwakira 2025.
Nubwo u Rwanda na RDC basinye ayo masezerano y’amahoro, haracyagaragara agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi. Ku wa 3 Ukwakira 2025, byari biteganyijwe ko hasinywa andi masezerano y’ubufatanye mu bukungu, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje kwanga kuyasinyaho ku munota wa nyuma, nk’uko u Rwanda rubivuga.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’intumwa ya Amerika bikaba bifatwa nk’igikorwa gikomeye cyo gushimangira ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gukomeza gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’umutekano n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.


Kinyarwanda
English
Swahili









