
Ibiganiro byagombaga guhuza ubutegetsi bwa Tshisekedi na AFC/M23 byasubitswe
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye aravuga ko ibiganiro byagombaga guhuza AFC/M23 n’Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, byasubitswe.
Ni nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru, izi mpande zombi zagombaga kwitabira ibi biganiro ariko nta na rumwe rwari rwagahagawe ubutumire bwo kubijyamo i Doha muri Qatar.
Amakuru yari yatangajwe, yavugaga ko Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaze gushyikiriza Guverinoma ya Qatar nk’umuhuza ibyo iri Huriro ryifuza ko bigomba gushakirwa umuti.
Mbere y’uko izi mpande zari guhurira mu biganiro by’imbonankubone, buri ruhande rwagiye rwohereza intumwa muri Qatar mu bihe bitandukanye ariko ntihaboneke ibisubizo birambye.
Impamvu y’ibi biganiro, ni ugushakira hamwe umuti w’amakimbirane n’intambara za hato na hato zigonganisha ubutegetsi bwa Tshisekedi n’umutwe wa AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo.