Corneille Nangaa yise akana Minisitiri Mutamba wamushyiriyeho ikiguzi cyo kumuta muri yombi
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yanenze bikomeye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba washyizeho akayabo k’Amadorari nk’igihembo ku muntu wese uzatanga amakuru yo guta Muri yombi bamwe mu bayobozi ba M23 harimo na Nannga.
Minisitiri w'Ubutabera wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba ku wa 07 Werurwe yasohoye itangazo rishyiraho akayabo ka Miliyoni 5 z'Amadorari, akaba azahabwa umuntu wese uzatanga amakuru cyangwa akagira uruhare mu ifatwa rya Corneille Nangaa, umunyamabanga wa AFC/M23.
Si Nangaa gusa, kuko iri tangazo rigaragaza ko uzatanga amakuru aganisha ku itabwa muri yombi rya Bertrand Bisimwa, Umuyobozi bwa M23 ndetse na General Makenga nawe azahabwa Milioni 5 z'amadorari.
Iri tangazo kandi ryashyizeho igihembo kingana na Miliyoni 4 z'amadorari, ku muntu uzatanga amakuru yafasha itabwa muri yombi ry'Abanyamakuru Perrot LUWARA na Irenge BAELENGE, aba bakaba ngo bashinjwa gutangaza amakuru atariyo kuri Leta ya Kinshasa.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa yahise akoresha urubuga rwa X, abwira Minisitiri Mutamba ko ari umwana muri Politiki kandi akwiye kujya akina n'Abo bangana.
Yakomeje amubwira ko akwiye kureka ibikorwa by'ubucucu yirirwamo kuko bishobora kumurangiza vuba kandi nta cyubahiro bimuhesha.


Kinyarwanda
English
Swahili









