U Rwanda rurashinja ONU kubogama ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC
U Rwanda rwongeye kwibutsa Isi yose ko rushyize imbere kurinda umutekano warwo ku bw'inyungu z'abaturarwanda bose Kandi rutazakomeza kurebera ngo umutekano warwo uhungabanwe nk'uko byagiye biba mu bihe byahise.
Mu ijambo yagejeje ku kanama k'umutekano ka ONU kuwa 30 Nzeri 2025, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, mu biganiro byibanze ku butumwa bw’ingabo za Loni muri RDC (Monusco).
Yavuze ko “hari ikosa rimwe u Rwanda rwakoze rutazongera gusubiramo”
Amb. Ngoga yasobanuye ko amateka y’akarere yerekanye neza ko kwirara ku ngamba z’ubwirinzi byigeze guteza ingaruka zikomeye ku Rwanda.
Ati “U Rwanda rwigeze gukora ikosa rimwe mu mateka yarwo, ritazigera rusubiramo ukundi. Ni yo mpamvu tudateze gukuraho ingamba zacu z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihari mu Burasirazuba bwa Congo.”
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro bya Doha ndetse n’amasezerano ya Washington, ariko yibutsa ko kugira ngo bigere ku musaruro bisaba ubushake bwa politiki ku mpande zose bireba.
Amb. Ngoga yavuze ko ibiganiro biri kuba ari amahirwe akomeye yo kugarura amahoro muri Congo, bityo Akanama k’Umutekano ka ONU kagomba kubishyigikira:
Ati “Turasaba impande zose kubahiriza ibyo zemeye, zikaganira mu buryo bwubaka kandi zigaharanira ko ibi biganiro bivamo ingamba zikomeye zizana amahoro. U Rwanda rufite ubushake kandi ruzakomeza kubishyira mu bikorwa.”
Inenge ziri muri raporo ya ONU ku Burasirazuba bwa RDC
Mu ijambo rye, Ambasaderi Ngoga yagarutse ku bibazo byagaragaye muri raporo iherutse gukorwa na ONU ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko iyi raporo itita ku buryo bukomeye ku bibazo by’ingenzi, birimo:
1. Imvugo zihembera urwango – Ambasaderi Ngoga yavuze ko imvugo z’urwango zirimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, mu mashuri ndetse no mu nsengero, kandi zikaba zishingira ku moko. Yatanze urugero rw’uko mu minsi ishize hari abantu bari bibasiwe kubera gusa bafite “amazuru maremare”, ibintu yagereranyije n’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Izuru rirerire rivuze urupfu ku bantu bamwe. Ibi ntabwo ari ibintu raporo ikwiriye gusimbuka cyangwa kugeraho mu buryo bw’amahushuka.”
2. Abacanshuro bari mu Burasirazuba bwa RDC – Ngoga yanenze ko raporo itigeze igaruka ku kibazo cy’abacanshuro bari mu bikorwa bya gisirikare muri Congo, nyamara bitemewe n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye, akanama k’umutekano ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ati “Abacanshuro barahari, kandi na mbere hose barahabaga. Kuki ibi bidafatwa nk’ikibazo gikomeye na ONU cyangwa Monusco? Impamvu u Rwanda rubifata nk’ikibazo ni uko biri hafi y’umupaka warwo.”
Ubutumwa bukomeye ku Kanama k’Umutekano
Amb. Ngoga yasabye ko raporo za ONU zishinzwe kugaragaza uko ibintu bihagaze mu Burasirazuba bwa RDC zikwiriye kugaragaza ukuri, ntizice ibintu ku ruhande cyangwa ngo zireke ibibazo bikomeye bikomeje guteza umutekano muke.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu kurinda umutekano w’abaturage barwo, no gushyigikira inzira zose z’amahoro, ariko rukitandukanya n’ibyemezo byose bishobora gushyira igihugu mu kaga nk’uko byigeze kuba mu bihe byashize.
Iyi nama y’Akanama k’Umutekano ka ONU yabereye i New York, ikaba yari igamije gusuzuma uruhare rwa Monusco mu kugarura amahoro no guhosha amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


Kinyarwanda
English
Swahili









