Bukavu: AFC/M23 yafashe abakekwaho guhungabanya umutekano
Ihuriro AFC/M23 ryakoze umukwabu no gusaka, ufatirwamo abantu benshi biganjemo abacuruza ibiyobyabwenge n’ababinywa ndetse n’abakekwaho guhungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bukavu birimo Komine ya Ibanda n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Radio Okapi yatangaje ko uwo mukwabu wakozwe ku wa 30 Nzeri 2025, nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagararaga ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi byajujubije abaturage bo muri Komini Ibanda no mu bindi bice.
Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko uwo Mujyi ukomeje kugararagaramo ibikorwa by’urugomo ari na byo byatumye abiganjemo abagabo n’urubyiruko batabwa muri yombi.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko benshi mu bafashwe biganjemo urubyiruko rusanzwe runywa urumogi, abanywa inzogo n’abazicuruza ndetse n’abadafite ibyangobwa n’abandi bakekwaho ubujuru no kwambura abantu ku ngufu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze muri utwo duce bo bavuga ko abafashwe bose bajyanwe kugira ngo hakorwe iperereza.


Kinyarwanda
English
Swahili









