Nyarugenge: Abanyerondo basabwe gukora cyinyamwuga birinda guhutaza abaturage
Abanyerondo bo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, basabwe gukora akazi kabo neza kandi cyinyamwuga batagize umuturage bahutaza.
Ibi babisabiwe mu mahugurwa y' Irondo ry' umwuga yabereye mu kibuga cy' amashuri ya GS Karama mu Murenge wa Kigali yitabiriwe n’abanyerondo 215 bakorera mu Tugari dutanu tugize uyu murenge wa Kigali.
Ibi aba banyerondo babisabwe nyuma y’uko mu duce dutandukanye tw’akarere ka Nyarugenge ndetse n’umujyi wa Kigali hagiye humvikana abaturage bavuga ko bajya bahohoterwa n’abanyerondo.
Aba banyerondo bahawe ikiganiro ku Mutekano Gathering information) cyatanzwe n’uhagarariye Polisi mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’ikiganiro ku burere mboneragihugu na Ndi Umunyarwanda bahawe n’ushinzwe Itorero witwa Juvenal Nshutinziza n’icyijyanye n’ifunga n' ifungura cyatanze n’uwari ahagarariye Ubugenzacyaha RIB.
Lt Col Augustin Ngamije we yahaye ikiganiro aba banyerondo cyijyanye n’imikorere n' imikoranire y' inzego z' umutekano mu kubungabunga umutekano n' ubusugire bw' Igihugu.
Aba banyerondo uko ari 215 banahawe imyambaro mishyashya y’akazi n' ibindi bikoresho bizajya bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse hanatangwa icyemezo cy' ishimwe ku bantu babaye indashyikirwa mu gufatanya n' inzego z' umutekano mu kubungabunga umutekano.
Muri iki gikorwa hanahembwe n'abayobozi b'imidugudu batanu bitwaye neza kurusha abandi ndetse hanahembwe kandi n'abanyerondo batanu bahize abandi.
Aya mahugurwa yashojwe n' ijambo ry' Umushyitsi mukuru Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w' Akarere ka Nyarugenge, Madame Uwamahoro Genevieve, aho yashimiye Ubuyobozi bw' Umurenge wa Kigali kuri gahunda nziza yo guhugura Irondo ry' umwuga ndetse anashimira kandi akazi keza Inzego z' umutekano zikora anabasaba gukomeza kubungabunga umutekano cyane muri iyi minsi isoza umwaka.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abanyerondo basabwe gukora cyinyamwuga
Umuyobozi w'abanyerondo mu Kagari ka Nyabugogo


Kinyarwanda
English
Swahili









