Huye: Abahinzi b’umuceri barinubira ibiciro bike bahabwa ku musaruro bavunikira
Abahinzi bakorera umwuga w'ubuhinzi bw'umuceri mu bishanga bitandukanye byo mu ntara y'amajyepfo barinubira ibiciro bito barimo guhabwa ku musaruro wabo bavuga ko wiyongereye.
Aba bahinzi bavuga ko amafaranga bahabwa kukilo cy’umuceri atajyanye n’ibyo baba bashoye mu buhinzi, birimo ifumbire, imiti yica udukoko, imirimo y'ubuhinzi abakozi bakoresha ndetse n’ubwishingizi bw’imyaka.
Jean Claude Niyonzima, umuhinzi w’umuceri ukorera umwuga we mu gishanga cya Rwasave gihuza akarere ka Huye na Gisagara, avuga ko igiciro ubu bashyiriweho ku muceri kibangamiye imibereho yabo nk’abahinzi.
Yagize ati “Twagize umusaruro uhagije ariko turimo guhomba. Ubu barimo kuduha amafaranga ari hagati ya 540 na 545 Frw ku kilo, nyamara iyo bawugejeje ku isoko usanga barimo kuwugurisha hejuru ya 1,200 Frw. Urumva nk'abahinzi nta nyungu tubonamo, keretse bakaduhaye byibuze nka 700 Frw ku kilo, kuko byadufasha kunguka ndetse tukanabona ayo twishyura abakozi dukoresha.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko benshi mu bahinzi baguma mu madeni kubera ko ibiciro by'umuceri bikiri hasi. Ati “Igihembwe cy’ihinga cyose dushingira ku nguzanyo. Iyo twejeje, amafaranga tugurishije tubanza kuyishyura koperative, ugasanga kubera ibiciro birihasi umuntu nta kintu akuyemo ahubwo akaguma mu madeni.”
Alice Mukandayisenga uhingira umuceri mu gishanga cya Mburamazi mu Karere ka Gisagara, avuga ko ubuhinzi bw’umuceri burushaho kugorana umunsi ku wundi bitewe n’ibiciro byo hasi bishyurwa ndetse no kuba umushahara w’abakozi bakoresha warazamutse.
Ati “Ubu ifumbire yarahenze cyane, n’imishahara y’abakozi yarazamutse. Ubu umukozi ahembwa hagati ya 1,500 na 2,000 Frw ku munsi. Iyo tubigereranyije n’igiciro baduha ku muceri, nta nyungu rwose dushobora kubona.”
Kugeza ubu, igiciro cy’umuceri muto usaruwe mu murima ikilo ni 540 Frw, uretse ko icyo giciro gishyirwaho buri gihembwe cy'ihinga ibintu abahinzi bakorera umwuga wabo w’ubuhinzi mu ntara ya majyepfo bavuga ko byagakwiye guhinduka igiciro bagurirwaho umuceri cyikongerwa byibuze kikagera nko kuri 600 cyangwa 700 Frw ku kilo kugira ngo nabo babone inyungu muri ako kazi kabo.
Aba bahinzi banavuga ko inyongeramusaruro n’ifumbire y’imborera nabyo bikomeje guhenda bityo ko imibereho yabo itarimo kugenda neza.
Umuyobozi w'inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Juvénal Ufitimana, avuga ko ibiciro abaturage bahabwa nta muntu n’umwe ubigena ahubwo ko bigengwa n’isoko ririho.
Ati “Iyo ibiciro bizamutse cyane, abahinzi n’abaguzi bose barahomba. Bishobora gutuma umuceri ubura abaguzi.”
Juvénal avuga ko hari gahunda yo kuzamura ireme ry’umuceri, izafasha kongera agaciro kawo ku isoko aho kongera ibiciro byawo nta kigendeweho.
Ati “Twatangiye gahunda yo kunoza umusaruro w’umuceri uboneka. Ibi bizatuma igiciro umuhinzi ahabwa cyiyongera, bitewe n’uko umuceri w’u Rwanda uzarushaho guhangana n’indi ku isoko.”
Kugeza ubu koperative z'abahinzi b'umuceri mu Rwanda zigera ku 120, ni mu gihe inganda ziwutunganya ari 28. Nubwo umusaruro w’umuceri muri iki gihe urimo kuboneka, abahinzi bawo barinubira ibiciro bike bahabwa bavuga ko ibiciro byawo byagendera ku mibereho y’abawuhinga.


Kinyarwanda
English
Swahili









