issa
Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame wamugize Umuvugizi wa Guverinoma wungirije

Jan 29, 2026 - 08:36
 0

Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano, amwizeza ko azaharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga mu byo azakorera igihugu.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, muri Village Urugwiro, ifashe icyemezo cyo kumugira Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, inshingano ziziyongera ku ruhare rwe mu itangazamakuru rya Leta.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umuyobozi wa SK FM akaba yaranakoze muri RBA, abinyujije ku rubuga rwa X yashimiye Perezida Kagame, amwizeza ko azashyira umuturage ku isonga.

Yanditse ati ” Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.”

Iyi myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri igaragaza gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza itangazamakuru rya Guverinoma no kongera uburyo itumanaho hagati ya Leta n’abaturage rigenda rirushaho kuba ryiza kandi ryihuse.

Jan 29, 2026 - 09:03