
Angola irashaka kunyurwa ari uko M23 yicaranye na Kinshasa ku meza y’ibiganiro
Nyuma y’uko umutwe wa M23 wanzuye ko wikuye ku meza y’ibiganiro byagombaga kuwuhuza n’ubutegetsi bwa Kinshasa, Angola nk’umuhuza ivuga ko izanyurwa aruko iyo ntego igezweho.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola aho yavuze ko ko iri gukora uko ishoboye ngo abahagarariye M23 bazemere kuganira n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize iti” “Guverinoma ya Angola, mu bubasha bwayo nk’umuhuza, irakora ibishoboka kugira ngo iyi nama ibe vuba. Dushimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.”
Ubwo M23 yatangazaga ko itazitabira biriya biganiro, Umuvugizi wayo Kanyuka Lawrence yavuze ko mu miberere nk’iriya, nta biganiro umutwe avugira wakwitabira.