
Bimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi muri Qatar
Ibiro by’Umukuru w’Igihuhugu cy’u Rwanda, ‘Village Urugwiro’, byatangaje ko mu biganiro byahuje Perezida Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi, hagarutswe ku ngingo zitandukanye zirimo n’umutekano.
Ni ibiganiro byaraye bitangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Werurwe 2025,bikaba byari biyobowe n'Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu Biro bye Lusail Palace biri i Doha.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byagarutse ku ngingo zirimo gukemura ikibazo cya FDLR ndetse no kuba DRC yaganira na AFC/M23. Ikindi kandi aba bayobozi batangaje ko bashyigikiye inzira ya EAC-SADC nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwazana umuti urambye w’amakimbirane ari muri DRC.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byakomeje bivuga ko “Muri iyi nama kandi ko hagaragajwe ko hakenewe gushakwa umuti w’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ndetse no kuba habaho icyatuma u Rwanda rugira icyizere ku mutekano warwo n’akarere, na byo byashimangiwe.”
Abayobozi nanone baganiriye ku ngingo yihutirwa y’ibiganiro bya politiki hamwe na AFC/M23 nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo gushaka umuti urambye w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.”
Puresidansi kandi ikomeza ivuga ko Perezida Kagame, yaboneyeho gutangaza ko yizeye ko habayeho gukorana kw’impande zose, ibintu byakwihuta.
Yanashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’umusanzu we byumwihariko muri ibi biganiro by’ingirakamaro, ndetse no mu gushaka ibisubizo byageza ku mahoro arambye muri DRC no mu karere.