U Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi bwajyaga burukomatanyiriza ku bindi bihugu
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko guhagarika umubano n’u Bubiligi ntacyo biri bwice kuko n’ubundi ngo byari ukubeshyanya.Byashimangiwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain B. Mukuralinda, aho yavuze ko n’ubundi iki gihungu cyakoraga mu buryo bwa kiryarya.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere taliki 17 Werurwe 2025, Bwana Mukuralinda, yavuze ko u Bubiligi bwajyaga buca ruhinganyuma bukajya gukomatanyiriza u Rwanda mu bindi bihugu kugirango ruhabwe ibihano.
Yagize ati: Ese wavuga ko ukomeje kugirana umubano n’igihu runaka, ariko ugahindukira ukajya kubwira ibindi bihugu byose, indi miryango ibindi bigo by’imari uti ni mubahane!”
Uwo mubano rero ngo asanga waba udasobanutse bivuze ko byari ukuba ari ukubeshyana.
Ikindi Bwana Mukuralinda yakomojeho kuri iki gihugu cy’u Bubiligi, ni ukuba cyaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ariko bukaba butanaterwa ipfunwe na byo ngo bube bwagerageza gukosora amateka y’ahahise.
Nyuma yuko u Rwanda rufashe icyemezo cyo guhagarika uyu mubano, Ububiligi bwahise butangaza ko bugiye gutumira uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri iki guhugu ngo atange Ibisobanuro.
Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yahise atangaza ko nta Mudipolomate warwo uzitabira ubutumire bw'Ububiligi.


Kinyarwanda
English
Swahili









