
AFC/M23 yatangaje ko bagiye kwerekeza i Kinshasa gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko gufata umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru ( Goma) n’inkengero zayo bidahagije, riboneraho kugaragaza ko urugamba rugikomeje kugeza bageze i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Nyuma y’iminsi mike ihuriro AFC/M23 bafashe umujyi wa Goma, Perezida wa AFC Corneille Nangaa yatangaje ko icyo bagamije ari ugushakira amahoro Abanye-Congo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, akaba yavuze ko zimwe mu mpamvu umutwe wa M23 urwanira kugeza ukuyeho ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari uguharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yagize ati “Dushaka ko umunyekongo n’umunyamahanga biyumva nk’abari iwabo akaba ari yo mpamvu dukomereje urugendo Kinshasa.”
Nangaa yahumurije abaturage ba Goma, ababwira ko M23 ibarindiye umutekano aboneraho kubasaba gusohoka mu mazu bakidegembya haba ku manywa na nijoro kuko M23 ibacungiye umutekano.
Yaboneyeho gutangaza ko ubu bari gutegura ingando ku bayobozi bazayobora ibice bamaze gufata, kugira ngo basigare mu kazi neza mu gihe abandi berekeje i Kinshasa.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ahamya ko barwanira igihugu cyabo kandi ko bafite impamvu yumvikana, bikaba ariyo mpamvu M23 yahisemo kurwana kuko ngo nta yandi mahitamo.
Yagize ati “Turwanira ubuzima bwacu mu gihe abo duhanganye nabo barwanira amafaranga n’ibiyobyabwenge. Ni yo mpamvu dutsinda aho tugeze hose.”
Ubuyobozi bwa AFC/M23 busaba abatuye hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Goma gutanga amakuru y’ahari FARDC kugira ngo bayitsinsure burundu.
Umutwe wa M23 si ubwa mbere ufashe Goma, mu mwaka wa 2013 wafashe uyu mujyi nyuma uza kuwurekura bitewe n’igitutu cy’Amahanga. Kuri iyi ncuro, uyu mutwe uvuga ko utazarekura ahubwo ugomba gufata igihugu cyose ukabohora abanyagihugu.