
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Israel
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Israel, Gidon Saar bakaba bibanze ku mutekano w’akarere ndetse no ku mibanire y’ibihugu byombi.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko intandaro y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo ahanini bikomoka kuri FDLR, umutwe wasize ukoze Jenocide mu Rwanda ndetse ugakomeza ingengabitekerezo ya Jenocide kugeza na n’uyu munsi.
Ba Minisitiri b’Ubuhanye n’amahanga w’u Rwanda na Israel baganiriye nyuma yuko ku wa 27 Mutarama 2025, umutwe wa M23 utangaje ko wamaze gufata umujyi wa Goma.
Igihugu cya Israel n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano muri Dipolomasi,mu buhinzi ndetse n’imigenderanire hagati y’inteko zishinga amategeko.
Ibiganiro by’aba ba Minisitiri bije bikurikira inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye ku wa 29 Mutarama akaba ari inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni inama yize ku mutekano mu cye uri mukarere cyane cyane ikaba yaribanze ku ifatwa ry’umujyi wa Goma wafashwe n’abarwanyi ba M23.