Tshisekedi yakiriye Ndayishimiye i Kinshasa baganira ku mubano wabo n’umutekano
Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu Mujyi wa Kinshasa, nyuma y’umunsi umwe habaye Inama ya 9 y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Conferérence Internationale sur la Région des Grands Lacs (CIRGL).
Nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwa RD Congo, aba bayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro byihariye byamaze iminota igera kuri 30, hanyuma bakomeza kungurana ibitekerezo bari kumwe n’abagize delegasiyo zabo. Intego y’ibi biganiro yari uguhuza imyanzuro ku bibazo bireba impande zombi no ku bibazo by’akarere.
Ku rwego rw’umubano w’ibihugu byombi, Kinshasa na Gitega bemeranyije kongera ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi. Ibyo byashyizwe mu nyandiko y’ubwumvikane yasinywe hagati y’impande zombi, ireba cyane cyane ubushakashatsi mu buhinzi, amahugurwa, guhanahana inzobere, kurwanya indwara z’ibihingwa, guteza imbere inganda z’ubuhinzi n’isuzuma ry’imishinga ihuriweho.
Abakuru b’ibihugu byombi banagarutse ku yindi mishinga y’ingenzi yihutirwa, cyane cyane ijyanye n’ibikorwa remezo bihuzwa hagati y’ibihugu, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa by’ubucuruzi binyuze mu gushyiraho umurongo wa politiki unogereza inzego bireba.
Ku byerekeye akarere, ibiganiro byabo byibanze ku guhuza imyitwarire muri politiki y’akarere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe u Rwanda, u Burundi na RDC bikomeje kunengwa umutekano mucye utewe n’ibikorwa by’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo. Banaganiriye ku buryo bwo gukomeza gushyigikirana mu guhangana n’ibi bibazo by’umutekano.
Uru ruzinduko ruje mu gihe RDC n'u Burundi bikomeje gushyira mu bikorwa amasezerano byagiranye mu 2021, arimo umushinga wo kubaka gari ya moshi ifite ingano mpuzamahanga (standard gauge railway) ihuza Uvira na Kindu. Mu 2023, Perezida Ndayishimiye yari yatangaje ko ibikorwa biri gutera imbere cyane muri Tanzaniya, mu gihe agace ka Gitega–Bujumbura–Uvira–Kindu kagishakirwa ibisubizo n’ubushakashatsi bwa nyuma.
Ukurushaho kwegerana hagati ya Kinshasa na Gitega kwihariye nyuma y’izamuka ry’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda. U Burundi bwagiye bugaragaza ko buhari mu guha RDC ubufasha bwa politiki n’ubw’umutekano mu biganiro bya karere.
Kuva mu 2023, ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, ingabo z’u Burundi (FDNB) zatangiye kugaragara ku mugaragaro mu burasirazuba bwa Congo. Kuri ubu, abarenga 14 000 bo mu ngabo z’u Burundi bari mu bikorwa bya gisirikare muri ako gace, cyane cyane mu gace gahanganye n’umutwe wa M23.
Ibiganiro bya Tshisekedi na Ndayishimiye byitezweho kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no gukomeza inzira yo gushyira hamwe mu kwica abavuga ururimwi rw'ikinyarwanda bo mu burasirazuba bwa RD Congo bashinjwa gukorana na M23 iri munzira isatira umujyi wa Uvira wegereye cyane Bujumbura mu Burundi.


Kinyarwanda
English
Swahili









