issa
Perezida Kagame yagaragaje akamaro ko gukoresha  ubwenge buhimbano  'AI'

Apr 3, 2025 - 13:00
 0

Perezida Kagame yagaragaje ko gukoresha ubwenge buhimbano(AI) bishobora gucyemura byinshi birimo no kugabanya ubusumbane.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki 03 Mata 2025, ubwo  yari yifatanyije n’abandi banyacyubahiro batandukanye , hatangizwa  Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika, Global AI Summit on Africa.

Ni inama  Perezida Kagame yahuriyemo n’abandi banyacyubahiro barimo  Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, na H.E Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’abandi batandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko guhanga udushya ku mugabane wa Afurika bishoboka kuko ubushobozi buhari.

Perezida Paul Kagame yerekanye ko ubwenge buhangano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu mikorere n’umusaruro w’inganda zitandukanye muri Afurika.

Yagize ati “Mu nganda zitandukanye, inyungu z’ubwenge buhangano, ziragaragara cyane, mu gutanga umusaruro mwinshi, gufata ibyemezo no kugabanya amakosa ya muntu

Perezida Kagame yavuze ko ubwenge buhangano ari ingenzi mu kugeza Umugabane wa Afurika ku iterambere wifuza kugeraho ariko ari ingenzi ko hatagira n’umwe usigara inyuma mu kungukira mu byiza bya AI.

Apr 3, 2025 - 13:13