issa
Perezida wa Mozambique yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Aug 28, 2025 - 19:06
 0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu i Kigali Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida Paul Kagame yamuherekeje ubwo yahagurukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Muri uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique, abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bukungu, ishoramari n’umutekano, ndetse hasinywa n’amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe, Perezida Chapo yanagiranye ibiganiro n'abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, aho yanavuze ko mbere yo kuza i Kigali yabanje guca Addis Ababa muri Ethiopia. Uyu muyobozi yagaragaje ko hakwiye gutangizwa ingendo z'indege ziva i Kigali zijya i Maputo ntaguhagarara. 

Perezida Chapo yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda, avuga ko aya masezerano azafasha guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi. Perezida Kagame na we yagaragaje ko uruzinduko rw’uyu muyobozi ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye n’ubuvandimwe hagati ya Kigali na Maputo.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida wa Mozambique yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Aug 28, 2025 - 19:06
Aug 28, 2025 - 19:15