Ifatwa rya Brig Gen Gakwerere ryashimishije abarokotse Genoside yakorewe Abatutsi
Abarokotse Genoside yakorewe Abatutsi bashimishijwe n’ifatwa rya Brig Gen Gakwerere uherutse gushyikirizwa u Rwanda nyuma yo gufatwa na M23.
Uyu Gen. Gakwerere ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya Lieutenant.Icyo gihe yari umwe mu bayobozi b’ishuri ryigishaga ba ofisiye bato ‘ESO’.
Mu gihe cya Jenoside ngo yakoraga ubukangurambaga bwo gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi ndetse na za bariyeri zari mu Mujyi wa Butare, inyinshi ngo niwe we waziyoboraga ndetse anatanga amabwiriza y’abagomba kwicwa.
Ubwo Gen Gakwerere yafatwaga yari kumwe n’abandi barwanyi 13 ba FDLR boherejwe n’Umutwe wa M23 mu Rwanda, tariki ya 1 Werurwe 2025, banyujijwe ku Mupaka Munini (La Corniche) i Rubavu.
Aba bose ku rugamba bafatanyaga n’ingabo z’Abarundi,FARDC,Wazalendo n’abacanshuro.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodate Siboyintore, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishimiye ifatwa rya Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR uheruka gushyikirizwa u Rwanda.
Yavuze ko uyu Gakwerere ari mu gitero cyagiye gutwara umwamikazi gicanda ndetse akavugwa mu rupfu rw’abana 25 biciwe kuri Emaus.
Ati “Yagiye mu bantu bagiye gutwara Gicanda, ahandi avugwa ni mu bana biciwe muri Groupe Officiel de Butare. Urupfu rwa Perefe [Habyarimana Jean Baptiste] na ho bamuvugamo ariko akavugwa mu rupfu rw’abana 25 biciwe kuri Emaus.’
Avugwa mu bitero byinshi bitandukanye byagiye biba hano, nk’umuntu wari nimero ya gatatu mu bayoboraga ESO, yari umuntu ufite ubukana bukabije, afite n’amakuru ahagije kuri Jenoside.
Umutwe wa FDLR uherutse kwemeza ko Gen. Gakwerere yari umwe mu barwanyi bayo.Byashimangiwe n’umuvugizi w’uyu mutwe Curé Ngoma


Kinyarwanda
English
Swahili









