
Byagenze bite kugira ngo The Ben amare imyaka asaba imbabazi Bull Dogg?
Umuhanzi The Ben yasabye imbabazi Bull Dogg kubera indirimbo bakoranye ntijye hanze, avuga ko yiteguye gukora buri kimwe cyose ariko umubano wabo ukongera ukaba mwiza.
Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye imbabazi Bull Dogg ku bw’indirimbo ‘Rotate’ bakoranye mu 2022 itarigeze ijya hanze kubera impamvu zitandukanye.
Iyi ndirimbo imaze igihe kinini gutya, yakozwe mu gihe The Ben yari mu mushinga w'indirimbo na Diamond Platnumz bise 'WHY" aho icyo gihe yari hafi gusohoka.
Ben yavuze ko ubwo iyi ndirimbo Bull Dogg yari agiye kuyishyira hanze, yamugiriye inama yo kuba aretse kuko hari hagiye gusohoka "Why" kugira ngo bitabuza imwe gucuruza.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 03 Werurwe 2025 ubwo yari ku kibuga cy'indege i Kanombe agiye kwerekeza mu Bubiligi aho azafasha Bwiza kumurika album ye 25 Shades ku wa 08 Werurwe.
Nubwo ibi Bull Dogg yabyemeye, nyuma yaho ntiyabonanye na The Ben ngo basubukure umushinga w'indirimbo yabo yari yarafatiwe n'amashusho.
The Ben yumvikanishije ko yiteguye kwishyura indirimbo mu gihe cyose Bull Dogg yaba yamaze kwiyakira mu mutima we no kurenga ibyabatandukanya.
Ati "Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyampuza n'umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana."
Yavuze ko yagiye anandikira ubutumwa bwo kuri Instagram Bull Dogg amusaba imbabazi kandi akemezako buri gihe ahora azimusaba.
Yanavuze ko yiteguye guhura amaso ku maso na Bull Dogg bakiyunga kuko yemeza ko Bull Dogg ari umuntu w'umugabo, bakaba banasubukura uwo mushinga.