issa
Emmanuel Macron yongeye gushyiraho Sébastien Lecornu nka Minisitiri w’Intebe

Oct 11, 2025 - 13:11
 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yongeye gushyiraho Sébastien Lecornu nka Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi mike gusa uyu muyobozi yanditse ibaruwa y’ubwegure bwe.

Mu gihe u Bufaransa buri mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’umwenda uri hejuru, Perezida Macron yasabye Lecornu kongera kugerageza gushyiraho guverinoma nshya no gutegura ingengo y’imari nshya mu rwego rwo kurangiza ihungabana rya politiki rimaze amezi menshi riremereye igihugu cy'ubufaransa.

Iyi gahunda nshya ifatwa nk’amahirwe ya nyuma kuri Perezida Macron yo kongera imbaraga mu manda ye ya kabiri izarangira mu 2027.

Macron afite intege nke mu Nteko ishingamategeko y'ubufaransa

Macron nta jambo agifite mu Nteko Ishinga Amategeko ibi bigatuma gahunda ze nyinshi zidashyirwa mu bikorwa. Byongeye, arimo gutereranywa n’abanyamuryango be ndetse n’abavuga ko ubuyobozi bwe budafite icyerekezo.

Ibiro bye byasohoye itangazo rigufi rivuga ko Lecornu asubijwe mu nshingano zo kuba minisitiri w'intebe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lecornu yavuze ko yemeye izi nshingano kubera ubwitange.

Yagize ati “Nahawe ubutumwa bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo u Bufaransa bugire ingengo y’imari mbere y’impera z’uyu mwaka, kandi dusubize ibibazo abaturage bari kwibaza.

Abagize guverinoma bashya bazasabwa kureka inzozi za 2027

Lecornu yavuze ko abazinjira muri guverinoma nshya bazasabwa kureka gahunda zo kwiyamamaza mu 2027, kugira ngo bashyire imbere guhuza imbaraga.

Amakimbirane n’ibibazo by’ubukungu birakomeje

Kwegura kwa Lecornu kwari kwatunguranye ku wa mbere, amasaha 14 gusa nyuma yo gutangaza guverinoma nshya, nyuma y’uko umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu ishyaka rya Macron yanze iyi guverinoma.

Ibi byatumye bamwe mu batavuga rumwe na we basaba ko Macron yegura cyangwa asubiza abaturage ku matora ya kamarampaka, ariko we ntiyabikozwe. Ahubwo, ku wa gatatu yatangaje ko mu masaha 48 azatangaza umusimbura wa Lecornu, ariko amaherezo birangiye asubijeho Lecornu ubwe.

Abayobozi b’amashyaka bari bahuye na Macron ku wa gatanu bavuze ko batazi neza icyerekezo Perezida ashaka gufata, bamwe bavuga ko gushyiraho undi  ari ukwikururira ibyago byo kongera gutakarizwa icyizere n’Inteko.

Ubukungu n’umwenda byasubitse gahunda za Leta

Mu mwaka ushize, Macron yagiye ahindagura guverinoma mu buryo butunguranye, zigasiga igihugu cy’u Bufaransa mu bukene n’umwenda udasanzwe.
Mu gihembwe cya mbere cya 2025, umwenda rusange w’igihugu wageze kuri tiriyari 3 z’amayero, bingana na 114% by’umusaruro mbumbe .

Urwego rw’ubukene rwasubiye hejuru rugera kuri 15.4% mu 2023, umubare utarigeze ubaho kuva mu 1996.

Ibi bibazo bikomeje gutera impungenge isoko ry’imari, ibigo by’imyenda mpuzamahanga, ndetse na Komisiyo y’u Burayi, isaba u Bufaransa gukurikiza amategeko agenga umwenda w’ibihugu byo mu bw'uburayi.

Oct 11, 2025 - 13:16