issa
Ethiopia n’Uburusiya byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu za Nikeleyeri

Sep 26, 2025 - 13:08
 0

Ethiopia yasinye amasezerano y’amateka na Leta y’Uburusiya agamije kubaka uruganda rutanga ingufu za nikeleyeri, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ku wa 25 Nzeri 2025. Yavuze ko aya masezerano ari ingenzi mu guharanira umutekano w’ingufu z’igihe kirekire no kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu cyayo giherereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yabivugiye i Moscou mu Burusiya, aho yari kumwe na Perezida Vladimir Putin mu nama y’abayobozi yiswe “Atomic Week”, Abiy yavuze ko ubukungu bwa Ethiopia buri kwihuta kandi ko ifite abaturage barenga miliyoni 130, bityo hakenewe isoko ry’ingufu zitandukanye kurusha iz’amazi, iz’izuba n’umuyaga.

Ethiopia isanzwe yarashoye amafaranga menshi mu mishinga y’ingufu z’amazi, harimo Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) – urugomero runini kurusha izindi muri Afurika. Gusa Abiy yemeye ko iyo mishinga yonyine “itari ihagije kugira ngo yuzuze ibyifuzo by’ejo hazaza.”

Hashingiwe ku masezerano mashya, Addis Ababa na Moscou bazakorana mu kubaka ibikorwa remezo bya nikleyeri, guhugura abakozi, no gushinga Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga cya Nikeleyeri.

Abiy yijeje ko uyu mushinga uzakorwa “mu buryo bufite ubushishozi, hubahirizwa amabwiriza akomeye y’umutekano, kandi bijyanye n’amategeko mpuzamahanga,” anashimira ubufasha buhoraho bwa International Atomic Energy Agency (IAEA).

Ku ruhande rwe, Perezida Putin yavuze ko Uburusiya buzaha Ethiopia ikoranabuhanga ryayo, ariko budashaka ko ibihugu bifatanyije bibagaho.

Ati “Ntitugira abafatanyabikorwa bagengwa n'udushya twacu gusa. Uburusiya bwubahiriza amasezerano yose, kabone n’iyo haba hari ibibazo bya politiki,”

Ubufatanye bushya hagati ya Ethiopia n’Uburusiya aje kongera umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, watangiye mu 1943 ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari mu bihugu bike byanze kwemera ubushyamirane bw’u Butaliyani bwari bwafashe Ethiopia.

Ku ruhande rw’Uburusiya, ubu ni uburyo bwo gukomeza kwagura ibikorwa byabwo by’ingufu ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu gihe ibihano bya za Leta z’Iburengerazuba byagize ingaruka ku mikoranire yabwo n’amahanga.

Sep 26, 2025 - 13:22