issa
Inkuru ya Lil Wayne na Robert Hoobler warokoye ubuzima bwe

Sep 26, 2025 - 13:02
 0

Lil Wayne ku myaka 12 yigeze gushaka kwiyahura kubera agahinda gakabije.

Benshi bakunze kumva uburyo Lil Wayne ashimira cyane Umupolisi Robert Hoobler warokoye ubuzima bwe igihe yari afite imyaka 12 y'amavuko.

Icyo gihe Lil Wayne yirashe mu gituza noneho aratabaza. Abapolisi bari mu kazi ntabwo bamwitayeho ahubwo bahugiye mu kugenzura imbunda. 

Siko byagenze kuri Robert Hoobler utari mu kazi uwo munsi. We yaraje afata Lil Wayne amujyana kwa Muganga aravurwa.

Ubundi Lil Wayne amwita Uncle Bob. Baje kugirana umubano ariko Lil Wayne yakunze kumuvuga mu ndirimbo ze nyinshi ndetse hari na filimi mbarankuru agaragaza uko yarinze ubwe.

Ku wa 11 Ugushyingo 1994 nibwo uwari umwana muto yumvise yanze ubuzima bwe. Lil Wayne yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima akoresheje imbunda. Yari yabitewe n'uburwayi bwo kwiheba.

Akimara kwirasa yaratabaje haza abapolisi ariko baje bahugira mu gusaka ibiyobyabwenge n'imbunda mu gihe Uncle Bob yahamagaye imodoka itwara abarwayi izwi nk'imbangukiragutabara.

Yaramufashe amujyana kwa muganga amubwira amagambo atazibagirwa'Ntabwo uri bupfe humura' yamugejeje kwa muganga yitabwaho arakira.

Nyuma Lil Wayne yifuje kumushimira Uncle Bob aranga amubwira ko yishimira kuba yararokoye ubuzima bwe. Icyakora Lil Wayne yigeze kumuha $100.000 nk'ishimwe.

Robert Hoobler yatabarutse mu 2022 azize diabetes.

Kuri ubu Lil Wayne afatwa nk'umuraperi wagize uruhare mu iterambere rya Hip Hop. Ku myaka 12 nibwo yinjiye muri Cash Money yashinzwe na Birdman.

Mu 2000 yabaye umuhanzi ngenderwaho muri iyo label abikesha ubwamamare. Mu 2006 yashinze Young Money Entertainment yaciriye inzira Drake na Nicki Minaj.

Lil Wayne yaje kugirana ibibazo na Cash Money byakemukiye mu nkiko asezeramo mu 2018. Lil Wayne afite abana bane ku bagore bane batandukanye.

 Muri Mutarama 2021 Perezida Donald Trump yababariye Lil Wayne ku cyaha yari yarahamijwe cyo gutunga imbunda.

Lil Wayne afite ibihembo bitanu bya Grammy. Mu 2023 yashyizwe mu banyabigwi ahajya inyenyeri y'abakoze amateka bariho cyangwa se batabarutse 'Hall of Fame'.

Sep 26, 2025 - 13:04