Urukiko rwakatiye Chris Brown kuba agumye mu gihome
Chris Brown, umuririmbyi w’Umunyamerika w’imyaka 36, ari mu maboko y’ubutabera bw’u Bwongereza nyuma yo gufatwa ku wa 15 Gicurasi 2025, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikabije umu producer witwa Abe Diaw mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabyiniro ka Tape gaherereye i Mayfair, i Londres. Urukiko rwa Manchester rwategetse ko afungwa by’agateganyo kugeza ku wa 13 Kamena 2025, igihe azaburanira bwa mbere mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres.
Ubushinjacyaha buvuga ko Brown yakubise Diaw inshuro nyinshi akoresheje icupa rya Don Julio 1942 Tequila, amukomeretsa bikomeye ku mutwe, nyuma akamukubita ibipfunsi arenzaho no kumukandagira, byose byabereye imbere y’abantu benshi bari aho. Icyo gikorwa cy'urugomo cyafashwe n’amashusho ya CCTV.
Brown yafatiwe mu cyumba cya hoteli ya Lowry i Manchester, aho yari yageze ku wa 15 Gicurasi 2025 mu ndege ye bwite, aje gutangira uruhererekane rw’ibitaramo bye bya "Breezy Bowl XX" byari biteganyijwe gutangira ku wa 8 Kamena i Amsterdam. Itegeko ryo kumufunga ryafashwe kubera impungenge z’uko ashobora guhunga ubutabera.
Uretse ibirego by’ubushinjacyaha, Diaw yashyikirije urukiko ikirego cye asaba indishyi zingana na £12 miliyoni ($16 miliyoni) kubera ibikomere by’umubiri n’ibyo mu mutwe avuga ko yatewe n’iyo nkubiri.
Iyi si yo nshuro ya mbere Brown agiranye ibibazo n’amategeko; mu 2009 yemeye icyaha cyo gukubita uwari umukunzi we Rihanna, ahanishwa igifungo gisubitse. Ibi bibazo bishya bishobora kugira ingaruka ku rugendo rwe rw’ibitaramo byari biteganyijwe mu Burayi no muri Amerika.
Urukiko rwakatiye Chris Brown kuba agumye mu gihome


Kinyarwanda
English
Swahili









