Jaguar yirukanywe muri Amerika, umuhanzi unenze ubutegetsi bwa Nigeria asubizwa na ‘AI’ (Avugwa mu myidagaduro)
Jaguar wamamaye mu ndirimbo yitwa’Kigeugeu’ nyuma akaza kuba umudepite yabwiye Kameme Fm ko yirukanywe muri Amerika nyuma y’uko abuze ibyangombwa bimwemerera kuhatura.
Umwe mu baraperi bakunzwe muri Nigeria witwa Illbliss yagaragaje akababaro atewe no kuba Leta ya Nigeria yarashyize imbaraga mu ikoranabuhanga rikoreshwa ubwenge bw’ubukorano’AI’ku buryo umuhanzi ugerageje kugaragaza ko ibintu bitagenda neza mu gihugu asubizwa ibisubizo birimo ko’Nigeria ni igihugu cyiza nta mpamvu yo kunenga imiyoborere kuko giteye imbere’.
Bene ibi bisubizo biza ari byinshi ku mbuga nkoranyambaga bihangayikishije abahanzi barimo Illbliss bitewe n’uko aho kugirango Leta ya Tinubu ikore ibikorwa biteza imbere abaturage yashyize ishoramari ryinshi mu gucecekesha abatavuga neza Nigeria.
Illbliss yavuze ko iyo uvuze ko mu gihugu nta mutekano uhari, ubukungu bwifashe nabi, urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri ndetse inzego za Leta zabaswe na ruswa usanga usubizwa ibintu bica intege abatanga ibitekerezo kuri ibyo bibazo igihugu kiri gucamo ariko akaba aburira Leta kudashora amafaranga menshi mu gucecekesha abaturage kuko ntibizatanga umusaruro.
Illbliss yanasobanuye ko indirimbo ze mu bitangazamakuru banze kuzikina kuko ubuyobozi bufite ubwoba bwo kuba bahanwa na Leta bitewe n’uko zigaragaza ibibazo biri muri Nigeria.
Uyu muraperi yavuze ibi mu gihe mugenzi we witwa Falz yanenze cyane amagambo ya Tinubu ku bwicanyi bwahitanye inzirakarengane muri Leta ya Benue. Falz yabwiye perezida wa Nigeria ko afite inshingano zo kurinda abaturage bose bakabaho mu mahoro.
Falz yanditse kuri X avuga ko Perezida Tinubu yananiwe inshingano z’ibanze zo guha abaturage umutekano ariko akirirwa yandika amagambo yo kwihanganisha abiciwe ababo. Ati”Turarambiwe, nyakubahwa perezida niba udashoboye uzegure kuko dukeneye umutekano”.
Chioma Adeleke yasabye Davido abana babiri
Umugore wa Davido, Chioma Adeleke yahishuye ko yifuza kubyara abandi bana babiri. Ku itariki 15 Kamena 2025, ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, Chioma yasangiye ifunguro rya nijoro na Davido basoje amwifuriza umunsi mwiza ariko amusaba ko yakwemera bakabyara abandi bana babiri.
Nubwo Chioma yasabye abandi bana, muri Mata Davido yari yavuze ko yifuza kuba aretse kwibaruka kuko bakeneye akaruhuko. Davido afite abana batanu barimo impanga ebyiri. Mu 2022 Ifeanyi, imfura ya Davido na Chioma yaguye mu bwogero.
Burna Boy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko iyo yicaye akisuzuma asanga atakabaye ari igihangage ariko kubera ko atigeze acika intege ubu ari uwo benshi batangarira. Uhereye kuri izo nzira z’inzitane yanyuzemo niho yakuye igitekerezo cy’umuzingo yitegura gushyira hanze yise’No Sign of Weakness’ akaba yarabwiye abazaza nyuma ye ko batagomba kwerekana intege nke mu byo bakora kuko isi nta mpuhwe ibafitiye.
Iyi album izasohoka bigizwemo uruhare na Atlantic Records,Spaciship na Bad Habit izaba ari album ya munani ya Burna Boy. Yashyize hanze album ya mbere mu 2013 yitwa’L.I.F.E’, mu 2015 ashyira hanze iyitwa ‘Spaceship’, mu 2018 yasohoye’Outside’, mu 2019 yashyize hanze iyitwa African Giant’, mu 2020 yarekuye album yitwa’Twice As Tall’, mu 2022 yasohoye ‘Love, Damini’ mu 2023 ashyira hanze album yise ‘I Told Them’.
Burna Boy yamenyekanye biciye mu ndirimbo yitwa’Like to Party’ iri kuri album ya mbere yahereyeho mu 2013. Kuva yakwamamara ni umwe mu bahanzi bacuruza cyane hanze ya Nigeria aho yujuje buri stade nini iberamo ibitaramo n’inzu zagenewe ibitaramo yagiye yandika amateka yo kuzuzuza. Mu 2021 yatwaye igihembo cya Grammy muri ‘Best World Music’ abikesha album yise’Twice As Tall’.
Jaguar wamamaye mu ndirimbo yitwa’Kigeugeu’ nyuma akaza kuba umudepite yabwiye Kameme Fm ko yirukanywe muri Amerika nyuma y’uko abuze ibyangombwa bimwemerera kuhatura.
Uyu muhanzi wagaruwe muri Kenya mu kimwaro cyinshi yavuze ko yari afite inzozi zo kubaho neza akanashaka umuzungukazi ariko izo nzozi zose zaburijwemo umunsi abakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka basanze atujuje ibisabwa ngo ature ku butaka bw’Amerika.
Yavuze ko yafashe ibikapu bitandatu akuzuza ibintu byinshi harimo n’ibyo kurya yarashyiriye inshuti ze zituye muri Amerika. Ubwo bari bafashe ikirere cy’Amerika no kuvuga Leta yari agiyemo. Jaguar nta kintu na kimwe yari azi kuko ntiyari azi na Leta agiyemo.
Bageze I Detroit yabwiye ushinzwe abinjira n’abasohoka ko agiye I Maryland guhura n’utegura ibitaramo icyakora abura ibyangombwa bihamya ibyo yasobanuye.
Abakora mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bagize impungenge kuko babonaga afite ibikapu bitandatu byuzuye bagira amakenga ko atazagaruka iwabo.
Akigaruka iwabo yasabye nyirasenge kumuhisha noneho hashize igihe ararambirana mu rugo bamusaba kujya gushaka umurimo w’amaboko. Yari afite ipfunwe ryo guhura n’abantu kuko yari yarababwiye ko agiye muri Amerika gushaka ubuzima. Yaje kujya muri Tanzania ahura na Lady Jay Dee amutera imbaraga akora indirimbo ya mbere.
Mbere y’uko yamamara yakoze imirimo itandukanye irimo gutwara moto, koza imodoka n’ibindi.
Akigera iwabo yaguze imodoka eshatu zitwara abagenzi ziza kuvamo sosiyete nini yo gutwara abagenzi.
Uko imodoka ziyongeraga yarushijeho gutera imbere noneho asubira mu muziki akora indirimbo yitwa ‘Kigeugeu’ yamuhinduriye ubuzima kugeza n’ubu. Jaguar ubusanzwe ntakunda kubara inkuru y’uko yatangiye umuziki ariko muri iyi minsi ari kugenda abohoka akavuga inzira yanyuzemo kugirango yamamare.


Kinyarwanda
English
Swahili









