Abahanzi barasabwa kwegereza ibihangano abaturage mbere yo kuhataramira muri MTN Iwacu Festival (Ubusesenguzi)
Ibitaramo bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda bigarutse ku nshuro ya Gatandatu. Ni ibitaramo bizagera mu turere turindwi; Musanze, Gicumbi,Nyagatare,Ngoma,Huye,Rusizi bikazasorezwa I Rubavu ku itariki 16 Kanama 2025. Ibi bitaramo byahaye akazi abahanzi bashya batari babimenyereyemo usibye Riderman ugiye kubiririmbamo ku nshuro ya kabiri anizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
Abandi bahanzi barimo King James nawe uri kwizihiza imyaka 20 akora umuziki. Hari kandi Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Wayz, Kivumbi King na Nel Ngabo bose bazaba bazengurutse igihugu ku nshuro ya mbere.
Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira I Musanze ku itariki 5 Nyakanga 2025. Aba abahanzi barasabwa gutegura neza kuko hari ibice bitagerwamo na murandasi ku kigero gihagije ku buryo bashobora kwibeshya ko kuba indirimbo zabo zizwi ku mbuga nkoranyambaga bibaha ububasha bwo kuziririmba mu bice bya kure ya Kigali.
Ikindi kandi barasabwa kwegera ibitangazamakuru mbere yo kujya gutaramira mu bice bazaba bafitemo ibitaramo kuko abaturage benshi bizerera ku maradiyo kurusha gukoresha imbuga nkoranyambaga. Bitabaye ibyo rero bazisanga bari kuririmbira abatabazi kandi bagashyize imbaraga mu kwegereza ibihangano byabo abaturage.
Mu myaka yatambutse abahanzi barimo Bruce Melodie batunguwe no gusanga abaturage b’I Rusizi batamuzi ku buryo yabataramiraga bamwitegereza nk’abari kureba umushyitsi wabasuye avuye I mahanga. Nyuma y’igitaramo rero Bruce Melodie yabwiye itangazamakuru ko abahanzi bafite urugendo rwo kumenyekanisha ibihangano byabo mu ntara kuko bibeshya ko biba byagezeyo.
Si Bruce Melodie gusa kuko no mu bitaramo byaherekeje Tour du Rwanda byasize ishusho rusange y’uko muzika nyarwanda yo muri iyi minsi itakirenga Nyabarongo kuko abahanzi bo muri iyi minsi bashyize imbaraga ku mbuga zirimo TikTok, Instagram, Youtube,n’izindi mu gihe iyo bageze mu gutaramira abaturage mu ntara bisanga ari abageni nyamara bakabaye naho bazwi.
Inyigo yakozwe n’Urwego FOJO Media Institute rwo muri Suède ruteza imbere itangazamakuru, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PaxPress, yerekana uko Abanyarwanda babona amakuru mu itangazamakuru n’ayo baba bakunda. Iyo nyigo yo mu 2021 yerekanye ko abanyarwanda 99% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 80 y’amavuko bumva radiyo iminsi iri hagati ya 5-7 mu Cyumweru. Ni imibare myiza mu kwereka abahanzi b’I Kigali ko iyo bagiriwe ubuntu bagahabwa akazi mu bitaramo bya EAP baba bagombwa kwibwiza ukuri kuko iyo utaramiye abantu batakuzi, uwaguhaye akazi nawe iyo atashye yicira urubanza ubutaha ntazakugarure bityo ukabaho mu buzima bw’ikinyoma wibeshya ko ukunzwe, ugezweho, utwika nyamara uzwi kuri TikTok n’izo mbuga gusa mu gihe wakabaye ufite abanyarwanda ba nyabo bakuzi dore ko aribo unataramira iyo warenze Nyabarongo.


Kinyarwanda
English
Swahili









