King Saha yiyemeje gushyigikira Alex Muhangi bakarwanya Bebe Cool, Shatta  Wale yanze gusuzugurwa na Diamond na Davido: Avugwa mu myidagaduro

Mar 25, 2025 - 12:20
 0

Amakuru agezweho mu myidagaduro muri Afurika no hirya no hino ku Isi.

Umuhanzi wo muri Uganda King Saha, yiyemeje gushyigikira umunyarwenya Alex Muhangi uri gukururana mu nkiko na Bebe Cool.

Bebe Cool akaba aherutse kugeza mu nkiko Alex Muhangi amushinja kuba yarashyize kuri You Tube amashuhso ye arimo kuririmba mu gitaramo nyamara nta burenganzira yamuhaye.

Ibibazo byabo bigitangira byaturutse ku kuba Alex Muhangi yaratumiye uyu muhanzi kugira ngo aze kuririmba mu bitaramo by'urwenya ategura, ariko undi yanga kujyayo.

Kuri ubu rero, King Saha aratangaza ko ashyigikiye Alex Muhangi kugira ngo atsinde Bebe Cool basanzwe badacana uwaka.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yasabye Jay-Z kwishyikiriza Uganda

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko avuze ko umuraperi Jay-Z ko agomba kuza muri Uganda gusaba imbabazi kubwo kurongora umugore we Beyoncé.

Yagize ati "Jay-Z agomba kwishyikiriza Uganda agasaba imbabazi kubwo kurongora umugore wanjye Beyoncé."

Umunyamidelikazi ukomoka muri Nigeria witwa Ololade Ayelabola yakoze amateka yo kuba umuntu wa mbere ku Isi ukoze urugendo rurerure ariko agenda mu ngendo y'abamurika imideli.

Uyu mukobwa akaba yaresheje aka gahigo nyuma yo gukora urugendo rwa Kilometero 125.11 mu gihe cy'iminsi itanu mu birori by'imideli byari byabereye i Lagos.

Shatta Wale yanze gusuzuguzwa Davido na Diamond

Umuhanzi wo muri Ghana Shatta Wale yateye utwatsi amafaranga agera ku bihumbi $200 aherutse guhabwa kugira ngo aririmbe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umuherwe “Richard Quaye”.

Amakuru y'ikinyamakuru Wasafi cyo muri Tanzania, avuga ko Shatta Wale yabikoze nyuma yo kumenya amakuru ko Diamond yahawe ibihumbi 600(848,703,474Frw) by'amadorari.

Ni mu gihe kandi Davido  yahawe ibihumbi 500 (707,252,895Frw), ariko we na Sarkodie bagahabwa ibihumbi $200 (282,901,158Frw).

Shatta Wale yizera ko na we yari akwiriye guhembwa amafaranga nk'aya Diamond Platnumz cyangwa Davido, ari na byo byaje gutuma atajyayo.

Taylor Swift yakeje Selena Gomez

Umuhanzikazi Taylor Swift yashimiye mugenzi we Selena Gomez kubera album aherutse gushyira hanze yise  “I Said I Love You First,” yakoranye n'umukunzi we Benny Blanco.

Mu butumwa Taylor Swift yacishije kuri Instagram ye, yavuze ko yakunze cyane iyi album agira ati "[Selena Gomez] & [Benny Blanco] nakunze iyi album cyane. Oh Mana yanjye."

Umuhanzi wo muri Kenya Khaligraph Jones, yahishuye ko yubatse inzu ye akuye igitekerezo kuri Rudeboy wo muri Nigeria.

Uyu muhanzi mu kiganiro aheruka kugirana n'abanyamakuru barimo Chaxy na Mariah, yavuze ko umunsi umwe yagiye muri Nigeria hanyuma ajya gusura Rudeboy, ageze iwe abona inyubako nziza abamo birangira nawe yiyemeje kuzayubaka.

Ku rundi ruhande, Abakongomani bakomeje umushinga wo kubaka inyubako ya Arena izaba ijyamo ibihumbi 20.

Ni umushinga batangiye mu mpera z'umwaka washzie, aho kuri ubu bashyize hanze amashuhso berekana aho imirimo yo kubaka iyo Arena igeze.

Ntabwo ari Abakongomani bari mu mushinga wo kubaka Arena, kuko no muri Tanzania Perezida Samia Suluhu aheruka kwemeza ingengoyimari yo kubaka Arena nk'iy'i Kigali.

Mar 25, 2025 - 12:28

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.