issa
Ambasaderi Janet Mwawasi Oben yitabiriye igitaramo cyo muri Kigali Universe 

Sep 28, 2025 - 15:59
 0

Kigali Universe ikomeje kuba ahantu hateranira abafite amafaranga bakizihirwa n'umujyo w'ibitaramo bihabera. Mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira 28 Nzeri 2025 habereye igitaramo cyasize abanyakenya bongeye guhura babyina umuziki w'abahanzi barimo Nviiri The Story Teller na Bensoul.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Nzeri 2025 Ambasaderi Janet Mwawasi Oben yifatanyije n'Abanyakenya mu gitaramo cyarimo Bensoul, Nviiri The Story Teller, Shemi, Angel Mutoni na Kid From Kigali. 

Muri Kigali Universe habereye igitaramo cyahurije hamwe abahanzi bo muri Kenya barimo Nviiri The Story Teller, Bensoul, Shemi, Angel Mutoni na Kid From Kigali.

Abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ RY, Bior, Junior nibo batanze ibyishimo babikesha imiziki ikunzwe inabyinitse. 

Ni igitaramo cyayobowe na Mc Bertrand, umuhanga mu kuyobora ibirori by'abasirimu. Ni umwe mu batanga icyizere mu kuyobora ibirori birimo abasirimu aho akoresha ubuhanga mu ndimi zirimo Icyongereza n'ikinyarwanda, bigashimisha abanyabirori.

Ryari ijoro ryabereyemo byinshi ariko byose byubakiye mu gususuruka kuko kuva mu kwinjira kugeza mu byicaro byose byari biteguye neza.

Ni igitaramo cyatunguranye no kubona Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda nyakubahwa Janet Mwawasi Oben wari kumwe n’umushoramari Coach Gaël washinze Kigali Universe.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abahanzi barimo Bushali,  Kivumbi King, Kenny K Shot, Bruce The 1st, Jule Sentore n'abandi bazwi mu myidagaduro nka Bahali Ruth.

Sep 28, 2025 - 16:06