
Jose Chameleone aratangaza ko yinjiye mu buzima bushya nyuma yo kuva mu bitaro
Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, yanenze bikomeye abantu akenshi bakunze kureba uruhande rwe rubi bakirengagiza ko ari umuntu, aha n'impanuro abakunzi be bamufata nk'icyitegererezo.
Tariki ya 12 Mata 2025, nibwo Jose Chameleone yari ageze i Kampala nyuma y'amezi ane yari amaze yivuriza muri Amerika, aho yakiriwe nk'umucunguzi kuva ku kibuga cy'indege kugera mu rugo.
Uyu muhanzi nubwo yagarutse muri Uganda, ariko ntabwo arakira neza kuko yatangaje ko azajya asubira muri Amerika kwivuza.
Nubwo atarakira neza, ntibyamubujije gusaba misa yo gushimira Imana ko yamukijije, aho iyo misa yabereye muri St. Joseph Lweza Church.
Mu ijambo rye, yikomye itangazamakuru iteka rihora ryibanda ku makosa ye rikibagirwa ko ari n'umuntu yakosa, ashima Imana ko yagiye aca mu ngorane nyinshi ariko akabasha kuzirenga.
Ati:"Abantu benshi bambonamo amakosa, ariko mbahaye izina ryanjye Jose Chameleone, ntabwo bashobora kurifata ngo babungabunge ibigwi byanjye nibura umwaka umwe. Ariko ndashima Imana ko impa imbaraga nubwo nyura mu bigeragezo byinshi."
Yunzemo ko abantu bashaka kumwigiraho, bafata ibintu bye byiza bikaba ari byo bamwigiraho, cyane ko yemera ko atari intungane, hanyuma ibintu bitari byiza kuri we bakabireka.