
KWIBUKA31: Kuwa 20 Mata, Umunsi Rosalia Gicanda yiciweho bikaba
Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Gicanda Rosalie yishwe n'abasirikare ba leta ya Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki 20 Mata 1994 - Tariki 20 Mata 2025, imyaka 31 irashize Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, Rosalie Gicanda, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Bubiligi bwamwirukanye muri icyo gihugu habura ukwezi kumwe ngo Jenoside ibe, aho yari yagiye kwivuza, kandi bwari buzi ko Jenoside irimo gutegurwa.
Rosalie Gicanda yari atuye mu mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.
Tariki 20 Mata 1994 wari umunsi w’akaga ku Batutsi bari batuye hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri iyo tariki nibwo Jenoside yatangijwe ku mugaragaro muri ibyo bice.