Afuganisitani: Abatalibani bategetse ko nta gitabo cyanditswe n'umugore cyemerewe kwigishwa mu mashuri
Leta y’Abatalibani ikomeje gushyiraho amategeko akumira ubwisanzure mu burezi no mu buzima busanzwe, aho kuri ubu yafashe icyemezo cyo gukura muri za kaminuza ibitabo byose byanditswe n’abagore ndetse n’ibindi birenga 500 byasanzwe bigaragara ko bihabanye n’amahame ya Sharia n’imiyoborere y’Abatalibani.
Byibura ibitabo 140 byanditswe n’abagore, harimo n’ibyigisha uburyo bwo gukoresha umutekano mu byumba by’ubushakashatsi bwo mu butabire (chimie), byakuwe mu bubiko bwa kaminuza, bivugwa ko “biteje impungenge”. Ibi bitabo biri mu mubare munini w’ibitabo 680 byahagaritswe burundu.
Uretse ibi, Abatalibani banamenyesheje kaminuza ko amasomo 18 atemerewe kongera kwigishwa. Mu masomo yahagaritswe harimo ayerekeye uburenganzira bwa muntu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ayibanda ku mibereho y’abagore. Amasomo atandatu muri yo yibanda by’umwihariko ku bagore, nk’isomo ry’uburinganire n’iterambere, isomo ry’uruhare rw’abagore mu itumanaho n’imibanire, hamwe n’iry’imibereho y’abagore mu muryango. Umwe mu bategetsi b’Abatalibani yavuze ko ayo masomo “abangamiye amahame ya Sharia n’imiyoborere ya Leta yabo”.
Ibi byiyongereye ku bindi bibuza uburenganzira abagore byagiye bishyirwaho kuva Abatalibani basubira ku butegetsi mu myaka ine ishize. Bamaze kubuza abakobwa kwiga nyuma y’umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, banahagaritse mu ibanga amasomo y’ububyaza mu mpera za 2024, aya akaba yari amwe mu masomo make yari asigaranye abagore kugira ngo bakomeze uburezi.
Kuri ubu, uburyo bwo kwiga muri kaminuza nabwo bwakomwe mu nkokora, bityo abagore n’abakobwa bakaba barushaho gusigara inyuma mu burezi n’imyuga. Abahanga mu by’uburenganzira bwa muntu bavuga ko ibi ari igitero gikomeye ku burenganzira bw’abagore n’ubwisanzure mu burezi muri Afuganisitani.
Muri iki cyumweru, Abatalibani banategetse ko internet ikoresha umuyoboro wa fibre optique ihagarikwa mu ntara nibura icumi, ngo mu rwego rwo kwirinda “ibidakwiye”. Ibi byateje ikibazo gikomeye mu bice byinshi by’ubuzima bwa buri munsi, ariko cyane cyane ku bakobwa n’abagore, kuko internet ari bumwe mu buryo buke bari basigaranye bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nubwo Abatalibani bavuga ko “bubahiriza uburenganzira bw’abagore mu buryo bushyigikiwe n’umuco wa Afghanistani n’amahame ya Islam”, abasesenguzi bavuga ko ibi ari uburyo bwo kubakuraho amahirwe yose yo kwiga, gukora no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Aya mategeko mashya arushaho gusiga umugayo ku butegetsi bw’Abatalibani, bukomeje kunengwa n’amahanga kubera gukandamiza abagore no kubambura uburenganzira bwabo bwo kwiga no gutanga umusanzu mu muryango.


Kinyarwanda
English
Swahili









