issa
Musanze: Umugabo yasanzwe yapfuye amanitse mu kiziruko

Sep 19, 2025 - 14:01
 0

Umugabo witwa Byiringiro Emmanuel, w’imyaka 26, wari utuye mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yasanzwe amanitse mu kiziriko bikekwa ko yiyahuye kubera ashingiye ku mitungo.

Andi makuru avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina umubyara bapfa imitungo, ndetse ngo akaba yari afitanye amakimbirane n'umugore we.

Umugore w'uyu nyakwigendera, witwa Ayingeneye yagize ati: “Nageze mu rugo ahagana saa kumi zo ku wa 18 Nzeri 2025, nsanga umugabo wanjye amanitse mu mugozi. Nkeka ko ari we wiyahuye, kandi icyabiteye gishobora kuba ari ikibazo cy’imitungo kuko nyina, Mukamugema Martine, yanze kumuhinduriza ibyangombwa by’ubutaka yari yarahawe.”

Yakomeje agira ati: “Yansabaga ko nanjye nzazana umurima iwacu, ariko iwacu nta mirima bafite yo kumuha. Yakundaga no kunywa inzoga, ubwo rero ntegereje icyo iperereza rigaragaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste yavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Byiringiro ndetse ko bihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Tukimenya amakuru twihutiye guhura n’umuryango ndetse no gutegura uko umurambo wajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage kwirinda guheranwa n’ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango, ahubwo bakitabaza ubuyobozi n’inzego zibishinzwe zikabafasha kubishakira ibisubizo.”