Tchadi: Abadepite bemeye ko manda ya Perezida iba imyaka irindwi
Inteko Ishinga Amategeko ya Chadi ku wa Gatanu yemeje itegeko nshinga rishya ryongera manda ya Perezida w’icyo gihugu agomba kumara ku butegetsi ikava ku myaka itanu igera kuri irindwi ndetse ko rishobora gukuraho imipaka ku mubare Perezida w’icyo gihugu agomba kumara ku butegetsi.
Ibi byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, mu butumwa bwatangajwe n’iyo nteko ishinga amategeko mu binyamakuru bitandukanye by’icyo gihugu nk’umwanzuro mushya icyo gihugu kigomba kugenderaho ndetse ukaba uzatangira kubahirizwa muri manda itaha.
Nk'uko byatangajwe n’iyo nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu ni uko iri tegeko nshinga rishya ryemejwe n’abadepite 236 muri 257 bagize Inteko ya Chad uretse ko ngo bamwe muri bo batitabiriye ayo matora mu gihe hari n’abandi bifashe bagasohoka mu cyumba cy’itora badatoye kubera kutemeranywa n’iryo tegeko nshinga.
Mahamat Idriss Deby Itno Perezida uri ku butegetsi ubu muri Chad, yagiye ku buyobozi ubwo yagirwaga umuyobozi w'inzibacyuho n’abasirikare b’icyo gihugu muri 2021, nyuma y’urupfu rwa se Idriss Deby Itno wari umaze imyaka 30 ayoboye Chad, akaza kuva ku buyobozi ubwo yitabaga Imana aguye mu mirwano ya gisirikare.
Deby Perezida uri ku butegetsi ubu muri Chad yagiye ku buyobozi mu masezerano y’uko agomba kuyobora amezi 18 y’inzibacyuho, ariko muri 2022 iza kwongerwaho indi myaka ibiri nk'uko byari byatangajwe na leta y’icyo gihugu icyo gihe.
Nyuma y’itorwa ry’itegeko nshinga rishya muri Referendamu yo mu Kuboza wa 2023, Deby ubu ufite imyaka 41 yatorewe kuyobora igihugu cya Chad muri Gicurasi 2024, uretse ko amagambo yabaye menshi mu batavuga rumwe na leta y’icyo gihugu bavuga ko ayo matora yabayemo uburiganya bukomeye.
Manda nshya izatangira gukurikizwa n’iri tegeko nshinga rishya ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Chad aho biteganyijwe ko mu matora ari imbere azakorwa hubahirijwe iyo manda igomba kumara imyaka 7 ndetse ishobora no kongerwa igihe ari ngombwa.
Abagize ishyaka rya RNDT ritavuga rumwe na leta y’icyo gihugu bivugwa ko bo basohotse mu cyumba cy’inteko mbere y’itora, nk’uko byemejwe n’abanyamakuru bari aho amatora yabereye, Albert Pahimi Padacke, wahoze ari Minisitiri w’icyo gihugu akaba umwe mu bayobozi b’iryo shyaka, ku wa 3 Ukwakira yanditse ku rubuga rwe rwa X avuga ko iri tegeko nshinga rinyuranyije n’amategeko yemewe ndetse ko rishyigikira ubutegetsi bw’igitugu.
Uretse ko kugeza ubu byemejwe ko muri manda itaha igomba gutangira nyuma y’amatora ya Perezida w’icyo igihugu agomba kuzaba mu gihe kiri imbere ni uko uzayobora agomba kumara imyaka 7 ndetse ishobora no kwiyongera mu gihe biringombwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









