Alien Skin azashyigikira Perezida Museveni
Umuhanzi ugezweho muri Uganda, Alien Skin yamaze gufata uruhande mu matora ategerejwe muri 2026. Alien Skin ufite itsinda ry'abafana yise Fangone Forest yari amaze iminsi muri kasho aho yari akurikiranyweho kwica umubyinnyi witwa Top Dancer.

Polisi yakoze iperereza ibura gihamya kuko umunsi uwo mubyinnyi yicwa, Alien Skin yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa NRM, Yoweri Kaguta Museveni wayoboye Uganda kuva mu 1986.
Abahanzi barimo Jose Chameleone, Weasel, Bebe Cool, Eddy Kenzo nabo bari imbere mu gushyigikira Museveni. Ku rundi ruhande ariko Bobi Wine ari gushyigikirwa na Fic Fameica, Pallaso, King Saha n'abandi bifuza impinduka mu mitegekere ya Uganda.
Yoweri Kaguta Museveni aherutse kubwira abagande ko atari yabona umusimbura ariyo mpamvu azakomeza kubayobora aho kubasiga mu biganza bibi.
Uganda ituwe na miliyoni 51.4 ariko 45% ry'abaturage ni urubyiruko, ibintu bifasha abahanzi bagezweho gukorana n'abakandida mu kwigwizaho abayoboke.

Kinyarwanda
English
Swahili