issa
Tujyane mu Kidelenka indiri y’uburaya, ubujura n’ubusinzi

Mar 17, 2026 - 09:09
 0

Kidelenka ni agace gaherereye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Muri aka gace hagaragara urujya n’uruza haberamo udushya twinshi bitewe n’uko kagaragaramo inzererezi n’indaya nyinshi

Benshi mu bazi mu Kidelenka bavuga ko ari ahantu hadasanzwe ndetse nta n’uwakeka ko ari mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’imiterere yaho ndetse n’ibihabera.

Iyo utembereye mu Kidelenka uhabona inzu ziciriritse yewe zinubatswe mu Kajagari, utubari ducuruza inzoga zitandukanye zirimo n’izitujuje ubuziranenge n’indaya nyinshi cyane tutanagira ubwiherero.

Benshi bemeza ko aka gace kadasanzwe kuko kagaragaramo indaya nyinshi zigurisha ku mafaranga 1000 gusa no ku buntu ku waziguriye agacupa.

Kwibirwa mu kidelenka bifatwa nk’ibisanzwe kubera ko inzererezi nyinshi n’abakarasi ndetse n’abajura birirwa Nyabugogo no muri Gare ariho bajya kunywera inzoga zirimo izitwa ibyuma n’utuyuki zikomeje kwangiza abatari bake.

Umukobwa witwa Uwiduhaye Carine, yabwiye UKWELITIMES ko yatangajwe n’ibibera mu Kidelenka.

Yagize ati “ No nko muri sodoma pe! Haba indaya n’abajura niho bibera, ni ahantu usanga banywa inzoga amasaha yose kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru kandi nta ubibabuza kubera ko na Mudugudu waho acuruza inoga amasaha yose.”

Biziyaremye Patrick, we avuga ko yatunguwe n’uburyo mu Kidelenka hari indaya zisambanira amafaranga 1000.

Yagize ati “ Ndakubyiye aha izi ndaya zose ubona iyo uzihaye 1000 ziguha ibintu, wagira ngo ntabwo ari muri Kigali bitewe n’uko hateye.”

Yakomeje agira ati “ Noneho ku kintu bita ubujura bwaho sinakubwira kandi noneho bukorwa na bantu batandukanye barimo na ba banyerondo baba batambaye imyenda y’akazi, uragirango se aha se wahaca nijoro uvugira kuri telefone ugutwi ntibaguce?”

Uwera ni umugore w’imyaka 39 ukorera uburaya mu Kidelenka, wemeza ko impamvu indaya zihakunda ari uko haboneka inzu zikodeshwa amafaranga make.

Ati “ Ntabwo nitwa indaya iryo zina ryavuyeho ubu batwita indangamirwa, buriya aha hantu impamvu tuhakunda ubuzima bwaho burororoshye kuko inzu za hano zirahendutse kandi n’abagabo baraboneka cyane kubera ko hegeranye na gare na santere ya Nyabugogo.”