Abanyakenya barenga 1,700 barwaniraga u Burusiya, harimo abagiye gutaha
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko u Burusiya bwemeye guhagarika ibikorwa byo kwakira abaturage bayo mu gisirikare cyabwo no kohereza abari bahari, nyuma y’imyigaragambyo abaturage ba Kenya bari bamaze iminsi bakora bavuga ko abana babo bakomeje kuburira ubuzima mu ntambara irimo kubera muri Ukraine.
Ibi byatangajwe ku wa 16 Werurwe 2026, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, wari mu ruzinduko i Moscow aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya Lavrov Sergey Viktorovich bumvikana ko nta muturage n'umwe wa Kenya ugomba kuzongera kwemererwa kwinjira mu gisirikare cy’u Burusiya.
Impande zombi zemeranyije ko hari abaturage ba Kenya bagomba gutaha bakoherezwa mu miryango yabo yakomeje gutaka isaba ko abana babo bataha bakava mu mirwano bashowemo kugahato.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu bice bitandukanye muri Kenya abaturage bari bamaze iminsi bazindukira mu mihanda bafite ibyapa binini basaba leta y’icyo gihugu kubafasha kugarura no gutabara abana babo bagiye mu Burusiya bashutswe imirimo myiza bikarangira boherejwe kurwana mu ntambara irimo kubera muri Ukraine.
U Burusiya bushinja kwizeza Abanyakenya imirimo myiza bikarangira boherejwe mu ntambara, buvuga ko mu by’ukuri nta muturage numwe uva muri Afurika uhatirwa kujya mu gisirikare cyabwo cyangwa ngo ahatirwe kujya mu ntambara kurwana, ahubwo ko ubwabo bitewe n’amafaranga basinyirwa ari bo bafata iya mbere mu gusinya kujyayo ndetse ko ubishatse asezera amasezerano bagiranye agataha.
Kugeza ubu leta ya Kenya yavuze ko imaze gufunga ibigo birenga 600 byari bisanzwe bikora ibikorwa byo gushaka urubyiruko rukoherezwa mu Burusiya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Imibare itangwa n’inzego za Ukraine igaragaza ko abarwanyi barenga 1,700 barwanira u Burusiya ari Abanyafurika boherejwe kurwana nta n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare bazi.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko abarenga 17 bapfa buri munsi bapfiriye mu nyanja ya Mediterane bajya i Burayi, mu gihe hirya no hino muri Afurika abaturage bakomeje kwigishwa kwirinda kujya hanze y’ibihugu byabo mu mirimo bashukwa kujyamo, nyuma bamwe bakayiburiramo ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









