
Imyotsi y’ibinyabiziga igiye kujya ipimwa-REMA
Minisiteri y'lbidukikije ibinyujije mu Kigo cy'lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) iramenyesha ko muri Gicurasi 2025, u Rwanda ruzatangiza uburyo bushya bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga, mu rwego rwo kurwanya ihumana mu rwego rwo ry'umwuka, kubungabunga ubuzima bw'abantu no kubaka iterambere rirambye.
Imyotsi y'ibinyabiziga izajya ipimwa ukwayo Moto nazo zipimwe ukwazo, ibinyabiziga bizajya bipimwa nkuko bisanzwe ndetse izo serivisi zitangirwe ahasanzwe hakirwa serivisi za “Controle Technique” ndetse abashaka gupimisha imyotsi bazajya babisaba baciye ku Rubuga rw’Irembo.
Mu kubahiriza iyi gahunda, abafite ibinyabiziga barasabwa kujya babisuzumisha ku gihe kugira ngo bitarenza ibipimo ntarengwa by'imyotsi bisohora. Gusuzumisha ibinyabiziga no guhitamo uburyo butangiza, ni ugutanga umusanzu mu guhitamo
kubungabunga umwuka duhumeka n'ibidukikije muri rusange.
Imyotsi y’ibinyabiziga igira uruhare runini mu kwangiza ikirere, bitewe n’ibyuka bihumanya isohoka mu mavuta bikoreshwamo, birimo nka
Carbone dioxide (CO₂): Itera ihindagurika ry’ikirere (climate change), Carbon monoxide (CO) Igira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu utibagiwe na Nitrogen oxides (NOₓ) itera umwuka mubi kandi bigateza imvura igwa ari aside (acid rain) ndetse n’ibindi.
Ubushakashatsi bwerekana ko ubwikorezi bwo mu muhanda bugira uruhare rwa 25-30% by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi, Kandi bwerekana ko Mu mijyi, imodoka zigira uruhare runini mu kwanduza umwuka, cyane cyane ahari ubucucike bwinshi.
Abashakashatsi mubyo bagaragaza nk’igisubizo nuko Imyotsi y’ibinyabiziga ifite uruhare runini mu kwangiza ikirere, bityo hakenewe ingamba nk’ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, gukoresha lisansi na mazutu bifite ubuziranenge, no guteza imbere ubwikorezi rusange ndetse no gusuzumisha ibinyabiziga harimo no gupimisha imyotsi bisohora.