
Afurika y'Epfo iracyafite abasirikare bakomerekeye muri Congo bari mu bitaro
Abasirikare bane ba Afurika y'Epfo bakomerekeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baracyari mu bitaro.
Ku wa 24 Gashyantare 2025, abasirikare barenga 190 bo muri Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi, bari bakomerekeye muri DR Congo, bakuwe mu Burasirazuba bw'iki gihugu banyuzwa mu Rwanda nyuma y’imirwano yari ikomeye.
Bamwe mu bakomeretse cyane, harimo n’abaciwe ibice by’umubiri, bacyuwe bari mu tugare tw’abamugaye.
Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, Admiral Prince Tshabalala, yemeje ko 127 mu basirikare bari bakomeretse ari Abanyafurika y’Epfo.
Mu butumwa yatanze ku wa 01 Gicurasi 2025, yavuze ko benshi bamaze gusezererwa mu bitaro, gusa hasigaye bane bakirwariye. Afurika y’Epfo yatangaje ko yapfushije abasirikare 14 mu mirwano yabereye hafi ya Sake na Goma.