U Rwanda na Misiri mu masezerano mashya y’ubufatanye burambye
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Misiri basinyanye amasezerano y’ubufatanye, yemeza umuhate w’impande zombi mu gushyiraho ubufatanye burambye kandi buhamye mu by’umutekano.
Ayo masezerano yasinywe ku cyumweru, tariki ya 1 Kamena, mu ruzinduko rw’akazi rwa Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Yakiriwe ku cyicaro gikuru cya RDF i Kigali na Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza ibikorwa byo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi, kandi rwabaye intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa, ubuvuzi n’izindi gahunda zitandukanye.
Ikiganiro cyahuje aba bagaba b’ingabo cyibanze ku guteza imbere ibikorwa by’ubufatanye bwa gisirikare, kwagura imikoranire, no gushaka izindi nzego nshya zo gufatanyamo mu buryo burambye.
Ibi byakurikiwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’abagaba b’ingabo b’ibihugu byombi, yongera gushimangira ubushake bw’impande zombi mu gushyiraho ubufatanye burambye kandi buhamye mu by’umutekano.
Mbere y’uko asura Minisiteri y’Ingabo n’icyicaro gikuru cya RDF, Lieutenant General Khalifa yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
U Rwanda na Misiri bifitanye umubano ukomeye kandi wagutse mu nzego za politiki, ubukungu, umuco n’iterambere, kandi bifite inyungu zihuriyeho mu bibazo bitandukanye byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko Ambasade y’u Rwanda i Kahire ibitangaza, Ambasade ya Misiri i Kigali yashinzwe mu 1976, naho Ambasade y’u Rwanda i Kahire yongeye gufungurwa mu kwezi kwa Werurwe 2015.


Kinyarwanda
English
Swahili









